GERAYO AMAHORO: ABAMOTARI BASABWE KWAMBARA KASIKE ZUJUJE UBUZIRANENGE MU RWEGO RWO KURINDA UBUZIMA

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kurushaho kuwitwararika no kuwugendamo batekanye. Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu butumwa yagejeje ku bamotari bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije yashimangiye ko umutekano w’umutwe ari ingenzi, asaba abamotari bose kwambara kasike igihe batwaye ndetse bakanazambika abo batwaye. Yagize ati: “Kasike ni yo ntwaro ya mbere irinda umutwe wawe n’uw’umugenzi wawe. Muyambare neza, muyizirikane.”

CSP Vincent Habintwali, Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe gutwara abantu kuri moto, yasabye abamotari kwirinda amakosa akomeje kugaragara mu muhanda arimo gutwara nta ruhushya, kuvogera inzira z’abanyamaguru no gutendeka abagenzi. Yibukije ko itegeko risaba ko moto zose zitwara abantu zibanza kwandikwa ku bazitwara cyangwa abazikoresha, bityo abasaba gukoresha mutation igihe habaye impinduka mu nyir’ubwite. Yagize ati “Mu makosa yose, icy’ingenzi mukwiye kwirinda ni ukutambara kasike, cyangwa kuyambara nabi. Kasike ni yo izabarinda igihe habaye impanuka, ariko ni ngombwa ko iba yujuje ubuziranenge.”

Zimurinda Philbert, uhagarariye RSB muri iki gikorwa, yasobanuye ko kasike zujuje ubuziranenge zifite ubushobozi bwo kurinda umutwe w’umumotari n’uwo atwaye igihe habaye impanuka. Yagize ati: “Iyo tugiye gupima ubuziranenge bwa kasike, tureba niba igihe umuntu akoze impanuka itazava ku mutwe, ndetse niba uko umuntu aguye kasike ishobora kumurinda ntakomeretse bikabije.”

Ubu bukangurambaga buzakomeza mu minsi iri imbere, aho hazibandwa ku kubungabunga ubuzima bw’abakoresha umuhanda, cyane cyane abamotari n’abagenzi babo.

Back