Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasabye Abakuru b’Imidugudu batowe kuba bandebereho
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yashyimiye Abakuru b’Imidugu basoje manda asaba abashya batowe kuba intangarugero mu kwitabira gahunda za Leta zitandukanye kugira ngo babone uko bazishiskariza n’abaturage bayoboye hirindwa ko bajya bagenda bavuga ibyo nabo badakora.
Guverineri yasabye Abakuru b'Imidugudu batowe ku ''Bandebereho''
Ibi Guverineri yabigarutseho ubwo yaganira n’Abaturage b’Umurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu mu nteko z’Abaturage ubwo hanabaga umuhango wihererekanya bubasha hagati ya Komite z’Imidugudu zicyuye igihe na Komite zatowe.
Guverineri yakomeje agaragaza ko aba Bakuru b’Imidugudu batowe ari abakangurambaga b’abaturage kandi basanzwe baziranye, ababwira ko batakangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta ariko batabanje kuzitabira kuko bazareberwaho n’abo bayoboye.
Guverineri yagize ati “Gukangurira umuturage gahunda za Leta utazitabira bisa nko kwikirigita ugaseka, ntiwabwira umuturage ngo reka kurwana n’Umugore wowe urara urwana n’uwawe, ntiwabwira Umubyeyi ngo ajyane Umwana ku Ishuri uwawe ari mu birombe by’Amatafari. Intore itoza icyo iri cyo ntitoza ibyo ivuga.”
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba(ibumoso) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere mu nteko z'Abaturage
Yongeraho ko abatowe nibaba intangarugero abaturage bazabigana cyane ko babizeye kubera kubabonamo Ubutore n’ubushobozi byo kubafasha kuzagera kuri byinshi mu gihe cy’iyi myaka itanu iri mbere ya manda batorewe kuyobora.
Nyuma yo guhererekanya ububasha, Abakuru b’Imidugudu batowe bagaragaza ko biteguye gukorana umwete n’umuraza mu nshingano batorewe bakirinda gutetereza abaturage babagiriye icyizere cyo kubayobora.

Mukeshimana Sylvie, Umukuru w'Umudugudu wa Kanyamagare nyuma yo gushyikirizwa ububasha.
Mukeshimana Sylvie watorewe kuba Umukuru w’Umudugudu wa Kanyamagare mu Kagari ka Ryabizige, mu izina ry’abatowe yagize ati: ‘’Turashimira Abaturage batugiriye icyizere bakadutora; nk’uko mutubona dufite ubushake ndetse n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano twatorewe. Icyo twakwizeza abaturage ni ugufatanya nabo muri byose bigamije guteza imbere Imidugudu yacu.’’
Asaba abaturage kutazabatererana ahubwo bagafatanya kuko aribwo byinshi byifuzwa bizagerwaho vuba binyuze mu gusenyera umugozi umwe.
Abaturage b'Umurenge wa Cyanzarwe mu Nteko z'Abaturage
Komite z’Imidugudu zisoje manda zatowe muri Gashyantare 2016 zikaba zarayoboye manda yo kugera mu Ukwakira 2021 kubera ko amatora yasubitswe no kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda no guhangana na COVID-19.

