Guverineri yashimye intambwe Akarere gakomeje gutera mu kwesa Imihigo 2020-2021

Mu isuzuma rihoraho Intara ikorera Uturere tuyigize harebwa uko turimo kwesa Imihigo tuba twarahize, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse yashimye intambwe Akarere ka Rubavu kateye ugereranije n'uko kari gahagaze mu isuzuma riheruka.


Guverineri yagaragaje ko mu isuzuma riheruka Intara yakoreye Akarere hari byinshi byari bitarasobanuka birimo nk'imwe mu mihigo yari itaratangirwa amasoko ndetse n'indi yari itarahabwa umurongo bitandukanye no kuri iyi nshuro aho Imihogo myinshi itanga icyizere ko izeswa ndetse cyane kuruta iy'umwaka ushize.


Yagize ati:''Ubwo duheruka aha hari Imihigo myinshi twasanze ntakirayikorwaho. Turashima ko uyu munsi dusanze inama twatanze zarashyizwe mu bikorwa aho nta muhigo n'umwe utaratangirwa isoko cyangwa ngo ube utarafata umurongo. Ibimaze gukorwa kuri iyi mihigo biratanga icyizere cyo kuzayesa ku kigero gishimishije ndetse kuruta n'uko aka Karere kari kesheje n'iy'umwaka ushize.''  


Guverineri yongeraho ko imwe mu Mihigo bigaragara ko ikiri inyuma ari ishingiye ku bukangurambaga ahanini bitewe n'ibi bihe Igihugu ndetse n'Isi muri rusange bihanganye n'icyorezo cya COVID_19 agasaba ko kugira ngo koko iyi mihigo yose izeswe nk'uko byifuzwa hakomeza kuzamurwa uruhare rwa buri muturage akayumva ndetse akanayigira iye.


Mu mihigo y'umwaka ushize wa 2019-2020 Akarere ka Rubavu kari kaje ku mwanya wa 18 mu Turere 30 tugize Igihugu aho kari gafite amanota 67,8%.

Back