HAHEMBWE ABANYEMPANO MURI RUBAVU NYUMA Y'IMYAKA 15 IBI BIHEMBO BIDATANGWA

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025 nibwo habaye ibirori byo guhemba abanyempano bahize abandi mu Karere ka Rubavu. Ibi bihembo bitangwa ku bufatanye bw'Akarere, Vision Jeunesse Nouvelle, na Future Novelty Company. Ni ibirori byari bibereye ijisho kuko byitabiriwe n'abantu b'ingeri zose, muri aba harimo Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle Frere Ringuyeneza Vital, uwahoze ari Meya w'Akarere ka Rubavu Bhame Hassan, n'abahagarariye Future Novelty Company igira uruhare mu itangwa ry'ibi bihembo. Ibi bihembo byatanzwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Dusigasire ubuzima bwo mutwe turwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu.”

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro studio (VJN Record) itunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ari kumwe n'Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle Frere Vital Ringuyeneza bakomereje mu gitaramo cyo guhemba abanyempano bahize abandi.

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye iki gitaramo,Meya yashimiye uruhare rwa VJN mu gufasha urubyiruko kugaragaza impano zabo bakabashyigikira banagendera kure ibigeragezo mu rubyiruko iyo rutabonye ababakurukirana nk'ibiyobyabwenge, n'inda ziterwa abangavu. Yavuze ko nyuma y'imyaka 15 iki gikorwa cyo guhemba abanyempano bakiri bato kitaba, ko kuba cyongeye Kuba bitazahagarara hazakorwa ibishoboka kigakomeza.

Back