Hangijwe mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 200,abaturage bashimirwa ubufatanye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Polisi y’igihugu bakoze igikorwa cyo kwangiza mu ruhame ibiyobyabwenge byafatiwe mu Karere bifite agaciro ka miliyoni Magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda, abaturage bashimirwa ufufatanye mu kubirwanya ndetse no gukumira ibyaha muri rusange.
Nyuma y’iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyakiliba, kuri uyu wa Kabili 09/03/2021 abakitabiriye basabwe gukomeza kubyirinda ndetse no gufatanya n’inzego mu kubirwanya.
Munyaneza Janvier, Umuyobozi w’ Ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero yavuze uretse kuba ibiyobyabwenge bitera ubukene n’amakimirane mu muryango Nyarwanda ubu hamaze no kuvugururwa amategeko abihana aho igifungo gishobora no kugera kuri burundu.
Ati “Ni igihombo gikomeye kuko ubaze agaciro k’ibiro bisaga 1550 by’urumogi twangije, harimo inzu 10 z’abatishoboye kandi utibagiwe ko n’uwarufatanywe yafunzwe, ubu umuryango we ukaba warasigaye wonyine”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,Habyarimana Gilbert yashimiye cyane uruhare rw’abaturage mu gutangira amakuru ku gihe, aburira ababyishoramo, ababwira ko amayeri yose akoreshwa mu kubyinjiza mu Gihugu yamenyekanye bityo ko ikiza ari ukubicikaho.
Ati “Hashize umwaka birimo bifatwa kubera ubufatanye mu gutanga amakuru kandi urugamba rurakomeje rwo guhangana n’ababicuruza n’ababyinjiza mu gihugu. Inzira zose binyuramo twarazimenye na mu gitondo hari abafashwe buri munsi turi kubafata’’.
Yashoje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi zose zibegereye, no gukomeza gutanga amakuru mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ariyo mvano y’ibindi byaha by’urugomo n’ibindi byaha bikunze kugaraga.
Ibiyobyabwenge BYANGIJWE birimo urumogi 1550kg ndetse n'inzoga zirimo kanyanga 40litres, sky 40 na Balisa 32 ,simba 310 bufite agaciro k'asaga miliyoni 2 100.