Hasabwe ko ibyumba by'amashuri byose biba byuzuye bitarenze Ukuboza 2020

Nyuma y'ubugenzuzi ku nyubako z'amashuri bwakozwe n'itsinda rya Komite yo ku rwego rw'Igihugu ishinzwe gukurikirana inyubako z'amashuri riri kumwe n'Ubuyobozi bw'Akarere hasabwe ko kubaka inyubako z'amashuri zose birangirana n'impera z'ukwezi k'Ukuboza 2020 kugira ngo Abana bateganijwe gutangira muri Mutarama 2021 bazabyigiremo byuzuye kandi bimeze neza.


Muri iki gikorwa cyo gusura izi nyubako z'amashuri hagaragajwe bimwe mu bibazo birimo kuba hari ahakora abakozi bake,ibikoresho bitabonekera ku gihe ndetse no kuba hari ubwo abakozi batinda guhembwa byose bikagira uruhare mu idindira ry' imirimo.


Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yagaragaje ko ibi bibazo byafatiwe ingamaba ku buryo nta rwitwazo na rumwe rukwiye gutuma ibi byumba bituzura ku gihe.


Yagize ati:''Imbogamizi zagiye zigaragara twagize umwanya wo kuziganiraho ndetse n'ibibazo bitandukanye byagaragajwe bihabwa umurongo; Nta kintu na kimwe cyo kwitwaza cyatuma aya mashuri abana bacu biteguye gutangira muri Mutarama 2021 batayigiramo yuzuye.''


Asaba Ubuyobozi bw'Imirenge by'umwihariko gukurikirana izi nyubako z'amashuri umunsi ku wundi kugira ngo akabazo kose kaboneka kajye gahita gakemurwa hirindwe gukererwa kuyuzuza.


ACP Bayingana Michael,Umuyobozi w'Itsinda rya Task Force riturutse ku rwego rw'Igihugu rishinzwe gukurikirana inyubako z'amashuri yasabye ko hakorwa ibishoboka byose aya mashuri akuzurira ku gihe kuko ibikenewe byose byatanzwe.


Mu karere ka Rubavu harimo kubakwa ibyumba 1045 birimo ibigo by'amashuri bishya 26 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu byumba ndetse n'ingendo ndende zakorwaga n'abanyesuri bava cyangwa bajya ku ishuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi.

Back