Hashimwe ibimaze kugerwaho n’Umushinga USAID Gimbuka nyuma y’amezi 6 ukorera mu Karere ka Rubavu
Hashimwe ibimaze kugerwaho n’Umushinga USAID Gimbuka nyuma y’amezi 6 ukorera mu Karere ka Rubavu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ndetse n’Abagenerwabikorwa b’umushinga USAID-Gimbuka ushyirwa mu bikorwa na CARITAS Rwanda bashimye ibimaze gukorwa n’umushinga mu gihe cy’amezi atandatu umaze utangiye gukorera mu Karere ka Rubavu bagaragaza ko utanga icyizere cyo kuzagera ku ntego.
Ibi byagarutswe mu kuri uyu wa 23 Werurwe 2021 ubwo Ubuyobozi bw’uyu mushinga bwagaragarizaga Ubuyobozi bw’Akarere ibimaze gukorwa kugira ngo hanaganirwe ku mbogamizi zihari ndetse n’uburyo zakurwaho bityo hagerwe ku ntego mu gihe cya vuba.
Nk’uko byagaragajwe n’Umukozi w’umushinga mu Karere ka Rubavu KAYITESI Christine bimwe mu byakozwe harimo gutoranya abagenerwabikorwa b’uyu mushinga,kureba ibyo bakeneye gufashwa ndetse bamwe batangiye kubihabwa.
Yagize ati:’’Nk’uko byari biteganijwe twabanje kunoza urutonde rw’abagenerwabikorwa kugira ngo koko tumenye ngo ni bande? Bangahe? Ndetse n’ibyo bakeneye gufashwa hashingiwe kuri buri cyiciro.’’
Yagaragaje kandi ko servisi zitandukanye zatangiye harimo gutoranya abana bacikirije amashuri babyifuza bashyirwa mu mashuri y’imyuga;gutoranya no guhugura abarimu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere;gutanga inyigisho ku buzima bw’imyororokere ku bana bafite imyaka 9-17 binyuze mu
matsinda(Clubs) ku bigo by’amashuri;kubumbira ababyeyi b’abana bafashwa n’umushinga mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya;kwitabira gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuremera abatishoboye mu Mirenge ya Nyamyumba na Rugerero byakozwe ku munsi mpuzamahanga w’Umugore.
Umuyobozi wa Caritas Padiri RUTAKISHA Jean Paul agaragaza ko kugeza ubu ibikorwa birimo kugenda neza agasaba kurushaho kuzamura ubufatanye mu kwegera imiryango itandukanye kugira ngo imenyeibikorwa bya Isange one Stop Center ndetse hanatangirwe amakuru ku gihe ku ihohoterwa bityo abarikorewe bafashwe nk’uko bikwiriye.
Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere yashimye ibikorwa by’uyu mushinga kuko bitangiye gutanga umusaruro mu gihe gito nawe agaragaza ko ibiteganijwe byose bizagerwaho ndetse mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere yizeza gukomeza gushimangira ubufatanye.
Yagize ati:’’ Turashima cyane uburyo uyu mushinga umaze gutangira kwera imbuto mu gihe gito umaze utangiye bitandukanye n’indi mishinga yajyaga ivugwa ugategereza icyo izamarira umuturage ukakibura.
Icyo tubizeza rero ni ugukomeza ubu bufatanye kugira ngo ibikorwa byose biteganijwe muri uyu mushinga bizagerweho ndetse bigeze ku baturage impinduka byitezweho.’’
Abagenerwabikorwa b’Umushinga USAID Gimbuka watangiye gukorera mu karere guhera mu Ukwakira 2020 ni abana bafite imyaka kuva kuri 0-17, barimo abana babana na Virusi itera SIDA, abavuka ku miryango irimo ufite virusi itera Sida, abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, abana babyawe n’abagore bafite virusi itera Sida bataruzuza imyaka 2 ndetse n’abana babyawe n’abagore bakora umwuga w’uburaya.
Biteganijwe ko ibikorwa by’uyu mushinga birimo guhumuriza no kubakira abagenerwabikorwa bawo ubushobozi bizarangira muri muri Nzeri 2022 Aho uyu mushinga uzaba umaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga 202,447,158 yatanzwe ku nkunga ya USAID-Rwanda.