Hatangijwe ubwishingizi bw'inka n'ibihingwa mu rwego rwo gukumira ibihombo bitunguranye

Mu rwego rwo gukumira ibihombo bitunguranye abahinzi n'aborozi bahuraga nabyo hatangijwe bwishingizi bw’inka n'ibihingwa inka 23 zo mu murenge wa Mudende zihita zibuhabwa aho zambikwa iherena ry'ikoranabuhanga rizafasha kuzikurikirana aho ziri mu kuzirinda ibyayihungabanya, mu gihe mu murenge wa Rubavu hatangijwe ubwishyingizi ku bihingwa.

Ubwishingizi ku matungo n’ibihingwa bugamije gukura mu gihombo abaturage bakora ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB gitangaza ko inka 416 zipfa mu kwezi ba nyirazo bagahomba, ubwishingizi bwahawe inka buzajya bugoboka nyirayo mu burwayi, ibyorezo, n'impanuka zishobora kubaho.

Nyiriragumiriza Everine, wahawe ubwishingizi bw’inka avuga ko abibona nk'amahirwe adasanzwe kuko azaba yemerewe kujya muri banki maze agasaba inguzanyo nkufite ingwate.

Agira ati; "Ndashimira cyane iyi gahunda, nkubu najemo kuko nteganya kuba naguza amafaranga nkanakora ubuhinzi, cyangwa ubundi bworozi, mu gihe itungo ryarwaraga rigapfa nkarihomba kandi ayo mafaranga yagombye kumfasha.”

Ugirirabino Elizaphan, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mudende avuga ko ubwishingizi ku matungo n'ibihingwa ari iterambere ryagejejwe mu baturage bakora ubworozi n'ubuhinzi  by'umwuga.

Rwema Justin, umukozi wa MINAGRI avuga ko gahunda ya Leta y'ubwishingizi yiswe “Tekana urishingiwe muhinzi Mworozi" ishyirwa mu bikorwa na Ministere y’ubuhinzi n’Ubworozi hamwe n’abafatanyabikorwa nka Radiant, Access to finance Rwanda, prime insurance company na Sonarwanda.

Muri ubu bwishingizi bureba inka za kijyambere zifite nibura amezi atatu zivutse kugeza ku myaka umunani hatarimo ibimasa kandi Inka yose yishingiwe igomba kubarurwa hakoreshejwe ikirango cy’ikoranabuhanga cya RFID.

Ako kuma kazajya kabika amakuru areba buri tungo akazajya akurikiranirwa hafi kugira ngo aho inka ziherereye hamenyekane byoroshye, hanirindwe kuba zakwibwa bikazatuma sosiyeti y’ubwishingizi itagira impungenge nyinshi ku itungo ryabonye ubwishingizi.

 Leta y’u Rwanda itangira umuturage 40%, nawe akitangira 60%, mu gihe ikiguzi cy’ubwishingizi ari 4.5% by’agaciro k’inka.

Minagri igaragaza ko kugera Ukwakira 2019 abahinzi 6671 bari bamaze kwiyandikisha no gushinganisha ibihingwa birimo umuceri n’ibigori bihinze kuri ha 1500.11.

Ukwakira 2019  inka zigera kuri 2025 zari zamaze gutangirwa ubwishingizi, naho Inka 25 zishinganishije ku gaciro ka miliyoni 15.6 Frw zarapfuye gupfa, 20 zishyurwa n’ibigo zashinganishijwemo.

Back