Bugeshi: Abaturage biyemeje gufasha bagenzi babo gucika kuri magendu n’imipaka itemewe

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bugeshi by’Umwihariko abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kongera gusobanurirwa ingaruka zo gukoresha imipaka itemewe ndetse no kwishora mu butucuruzi bwa magendu biyemeje kuganiriza bagenzi babo bakibikora nabo bakabicikaho .

Abaturage b'Umurenge wa Bugeshi biyemeje kwigisha bagenzi babo bagacika kuri magendu

Ibi babyiyemje kuri uyu wa 31 ukwakira 2021 mu Murenge wa Bugeshi mu Kiganiro ‘’Uruhare rw’Itangazamakuru’’ cyagarukaga ku mikoreshereze y’Umupaka uhuza u Rrwanda n’Igihugu cy’abaturanyi cya  Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro abaturage bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa ko kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ukoresheje inzira zishobora gukoreshwa n’umwanzi kandi mu masaha ya nijoro mu gicuku bitagutandukanya n’umwanzi uje guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Bizimana Augustin yagize ati: “Turabizi rwose ko kunyura muri ziriya nzira bidakwiriye. Nonese abo bambukiranya umupaka banyuze ahatemewe n’amategeko mu masaha ya nijoro wabatandukanyirizahe n’abanzi b’Igihugu mu gihe bombi barimo gukoresha uburyo bumwe? Tugiye kubegera tubaganirize bashake ibindi bakora cyangwa bakoreshe uburyo bwemewe n’amategeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Rwibasira J.Bosco avuga ko abaturage bo muri uyu Murenge bahinga bakeza bakanabihuza no korora ku buryo ntawe ukwiye kwishora mu bikorwa bya magendu.

Ati: “ Mu Murenge wacu  wa Bugeshi abaturage barahinga bakeza ,aho usanga umuturage yeza amatoni y’ibirayi akabihuza n’ubworozi kuburyo bihaza ibibatunga ndetse bakanasagurira isoko ndemeza ko hano rwose umuturage wakuye amaboko mu mufuka agakora atabona umwanya wo gukora ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka bitemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo, Ruhamyambuga Olivier yereka abaturage byinshi bakora byemewe n'amategeko

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo, Ruhamyambuga Olivier avugako abakigerageza kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe n’amategeko biganjemo biganjemo abambutsa ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe.

Yagize ati:’’Abakoresha izi nzira zitemewe kandi mu majoro biganjemo abacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga zitemewe na za mukorogo zangiriza uruhu n’ibindi binyuranyije n’amategeko bibatera guca mu nzira zitemwe n’amategeko kuko baba baziko bitemwe bityo bakabikora birinda gufatwa batinya amategeko abahana.’’

Asaba abaturage kwirinda ibikorwa nkibyo ahubwo bagashishikarira kwitabira ibikorwa bitandukanye bibateza imbere ariko n’Igihugu imbere kuko gukora ubucuruzi bwa magendu ari ukwirengagiza inshingano Umunyarwanda agira yo kubaka Igihugu no kugiteza imbere  kuko badatanga imisoro bityo bakaba mubakomeza kudindiza iterambere ry’Igihugu.

Abaturage baturiye Umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bagirwa inama yo kujya birinda gukoresha imipaka itemewe ndetse mu masaha ya nijoro kugira ngo hirindwe kuba bakitiranywa n’umwanzi ushaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Back