IBURENGERAZUBA: GUVERINERI NTIBITURA AKANGURIRA GUHUZA POLITIKI Z'UBUSHASHATSI N'IBIPIMO MPUZAMAHANGA
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025, mu Karere ka Rubavu habereye inama nyunguranabitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo (EICV7) mu turere tugize Intara y'Iburengerazuba iyobowe na Guverineri Ntibitura Jean Bosco.Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b'Uturere twa Rubavu, Rusizi, Karongi, Nyamasheke, Rutsiro, Nyabihu, na Ngororero, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa mu iterambere barimo imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere, n’abahagarariye Urugaga rw'Abikorera PSF.
Raporo yashyizwe ahagaragara yagaragaje intambwe ikomeye yatewe mu kugabanya ubukene, aho igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 39.8% mu 2017 kigera kuri 27.4% mu 2024, bisobanuye ko abantu miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.
Iyo nama yagarutse ku bipimo bitandukanye by’imibereho n’ubukungu birimo imiterere y’abaturage, kwimuka kw’abantu, ubucucike, ibikorwa by’ubukungu, ikoreshwa ry’ubutaka, imirimo y’urubyiruko, urwego rw’uburezi, ubumenyi rusange n’ubumenyi bwa mudasobwa, ndetse n’uburyo ingo zibona amazi, amashanyarazi n’ibikoresho by’ibanze.
Amakuru yakusanyijwe yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu kubona akazi ku rubyiruko no mu musaruro w’ubuhinzi, aho ingo nyinshi zifite ubutaka buto kandi zidafite amatungo. Ariko kandi, hiyongereye kugera ku bwisungane mu kwivuza (85.2%), amazi meza, n’ubufatanye mu gutunga telefone ngendanwa.
Umwanzuro rusange w’iyo nama wari uko ibipimo byinshi by’imibereho n’ubukungu byateye imbere mu myaka irindwi ishize, ariko hakenewe politiki zinoze zigamije kongera imirimo ifite agaciro no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asaba ko ubushakashatsi bufasha kwigiranaho mu bijyanye no kwihuza n’ibipimo mpuzamahanga aho yagize ati "Ubushakashatsi nk’ubu bugomba gukomeza kudufasha kwigira hamwe nk’Abanyarwanda, tukareba aho tugeze, aho tugana, kandi tukagira uruhare mu kwesa imihigo no kwihuza n’ibipimo mpuzamahanga."