IKORANABUHANGA KU ISONGA: MTN RWANDA YATANGIJE UBUKANGURAMBAGA BWO GUFASHA ABATURAGE KWIGA NO GUKORESHA IKORANABUHANGA
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyatangije ku mugaragaro gahunda y’iminsi 21 yo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga (Digital Literacy Programme) izanyuzwa mu turere tune tw’Igihugu, ikaba yatangiriye mu Karere ka Rubavu, aho izakomereza muri Rutsiro, Kirehe na Gatsibo.
Iyi gahunda iri muri gahunda ngarukamwaka ya MTN izwi nka ‘Y’ello Care’, y’uyu mwaka ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Connecting at the Roots” (Duhereye mu mizi, ntawe usigaye inyuma), bishatse kuvuga “Guhuza abantu uhereye ku ishingiro”.
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye n’inzego zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ICT Chamber, RISA, Huawei, MoMo (ishami rya MTN) ndetse na Hanga Hub. Mu minsi itatu ya mbere y’iyi gahunda, abaturage b’Akarere ka Rubavu bari guhugurirwa muri Hanga Hub Rubavu ku bumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga, harimo gukoresha mudasobwa, serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga nka MoMo, no kumenya uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimye iki gikorwa avuga ko kizafasha mu kuziba icyuho kiri hagati y’abaturage n’isi y’ikoranabuhanga, ati “Hari bamwe batigeze babona amahirwe yo gukoresha imashini bakiri ku ishuri, ariko binyuze muri iri huriro, barimo kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga.”
Ku ruhande rwa MTN Rwanda, Umuyobozi Mukuru, Ali Monzer, yagaragaje ko iyi gahunda ari igice cy’ubushake n’intego yo gufasha abaturage kwihugura mu bumenyi bufatika bukoreshwa mu buzima bwa buri munsi ati “Intego yacu ni ugushyiraho ibikorwaremezo n’ubushobozi aho urubyiruko rushobora gutezwa imbere, impano zikagaragazwa, inzozi zigashyigikirwa, kandi tugakemura ikibazo cy’ubumenyi buke mu ikoranabuhanga,”
MTN Rwanda yanatanze mudasobwa nshya 10 ku kigo cya Hanga Hub Rubavu kugira ngo zifashe mu myigire no mu bikorwa by’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere yashimangiye ko izo mudasobwa zije ari igisubizo gikomeye ku banyamuryango ba Hanga Hub bagenda biyongera buri munsi. aho yagize ati “Izi mudasobwa zizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere udushya no kongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga abantu benshi bagenda barushaho gukoresha iKI kigo,”