I&M BANK YATANZE INKUNGA ISHIMANGIRA URUHARE RWAYO MU GUFASHA ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri iki gicamunsi, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yifatanyije n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya I&M n’abayobozi bayo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge.

Iki gikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside zirushyinguyemo, hakurikiraho ibiganiro bigamije gusobanura amateka ya Jenoside mu Rwanda, by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Perezida wa IBUKA yagarutse ku bihe bikomeye by’ivangura, itotezwa n’imeneshwa ry’Abatutsi ryabaye guhera mu myaka ya 1960, kugeza ubwo Inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse bakanahagarika Jenoside mu 1994.

Abitabiriye iki gikorwa batemberejwe urwibutso basobanurirwa amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ubutwari bw’ingabo za RPA/FPR zahagaritse Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya I&M Rwanda yavuze ko kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe by’icyunamo ari kimwe mu bigaragaza uruhare rw’iki kigo mu mibereho rusange y’Abanyarwanda. Yagize ati “Twaje kwibuka uyu munsi tugamije kugaragaza uruhare rwacu mu kwibuka, kuko inshingano z’ibigo by’ubucuruzi zirenga kure ubucuruzi zisaba no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage. Twatanze inkunga ya miliyoni 10 Frw yo kubaka ubusitani bw’Urwibutso ndetse n’indi ya miliyoni 13 Frw igamije gufasha abarokotse Jenoside.” 

Umuyobozi w’Akarere yashimiye ubufatanye bwa I&M Bank mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside no mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko ibikorwa bakomeje gukorera mu Karere ka Rubavu.

Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka, abayobozi ba Banki ya I&M bakomeje urugendo basura icyambu cya Nyamyumba, aho barebye ibikorwa bihakorerwa n’amahirwe y’ishoramari ahari, nk’uko biri muri gahunda yo guteza imbere ubukungu bw’Akarere n’Intara muri rusange.

Back