Komite Nyobozi z'Inama z'Igihugu zatowe ziyemeje gukorana umurava no kugeza impinduka ku byiciro bitandukanye
Nyuma yo gutorwa, Abahuzabikorwa b'Inama z'Igihugu ku Karere biyemeje gukorana umurava mu guteza imbere ibyiciro bahagarariye mu nama Njyanama y'Akarere haba mu gukora ibishoboka no gukorera ubuvugizi ibitari mu bushobozi bwabo.
Abagize inteko itora Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku Karere
Ibi babitangaje nyuma yo kugirirwa icyizere n'inteko itora kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2021.
Hamaze gutorwa Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore,uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa Uwineza Chantal avuga ko we na Komite ayoboye biyemeje gufasha abagore kuva mu bucuruzi bw'Akajagari.
Yagize ati: " Ikibazo cy'ibanze abagore bafite ni uko abenshi bari muri bucuruzi bw'Akajagari, tugiye kubegera turebere hamwe uburyo bwo kubonoza kugira ngo bukorwe hakurimijwe amategeko kandi burusheho kubateza imbere."
Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore biyemeje kugeza impinduka zihuse ku bagore
Uretse gushyira imbaraga mu kubakira abagore ubushobozi, Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ivuga ko izanahangana n'ibibazo by'ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Umuhuzabikorwa wa komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga mu Karere MPUMUJE Hadi Anselme yizeza kuzabakorera ubuvugizi mu kubona insimbura n'inyunganira ngingo.
Yagize ati: "Abafite ubumuga hirya no hino mu Mirenge baracyafite ibibazo bitandukanye byo kubona insimbura ngingo n'inyunganira ngingo, tuzarushaho gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo bazibone byoroshye.
Yongeraho ko we na Komite batoranywe bazanashyira imbaraga mu kubakira ubushobozi Koperative z'Abafite ubumuga zikarushaho gushyigikirwa mu kwiteza imbere.
Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga biyemeje kubakorera ubuvugizi
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko yatowe Ngoga Kalisa Deo avuga ko bagiye kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire mu nzego z'urubyiruko no gukemura ibibazo birwugarije hahangwa imirimo n'udushya mu kwiteza imbere.
Yagize ati: "Mu bibazo urubyiruko rufite higanjemo iby'ubushomeri kubera kubura akazi, tuzakora ubuvugizi mu gushakira inkunga imishinga y'urubyiruko ndetse tunarushishikarize kwibumbira hamwe kugira ngo ruhuze imbaraga bityo no kurutera inkunga mu kwagura ibikorwa byorohe."
Yongeraho ko hazanashyirwa imbaraga mu guteza imbere umuco w'ubwitange n'ubukorerabushake mu rubyiruko kugira ngo rurusheho kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu.
Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'urubyiruko yiyemeje kurufasha kwiteza imbere
Biteganijwe ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 inteko itora igizwe n'Inama Njyanama z'Imirenge na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Karere izazindukira mu matora ya 30% by'Abagore mu bagize Inama Njyanama y'Akarere.