Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi riruzura mu gihe kitarenze amezi atandatu
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwamaze gusinyana amasezerano na Rubavu investment Company Ltd ateganya ko iyi Company y'Abikorera bo mu Karere ka Rubavu igomba kuba yamaze kuzuza isoko nyuma y'amezi atandatu(6) uhereye igihe izaba yamaze guhabwa ibyangombwa byo kubaka.
Aya masezerano ateganya ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy'iri isoko rya Gisenyi igiye guhita itangira ikazamara amezi atandatu hagakurikiraho imirimo yo kubaka icyiciro cya kabiri cyaryo kizaba giherere aho isoko rikorera kugeza ubu.
Muri aya masezerano kandi harimo ko agaciro k'inyubako itaruzura hiyongereyeho ibikoresho bihari ndetse n'ikibanza bifite agaciro k'asaga 2.18 Frw nk’umugabane w’Akarere, mu gihe abikorera bazakoresha miliyari 2.7 Frw nk’umugabane wabo huzuzwa iki cyiciro cya mbere.
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rubavu investment company Ltd, Twagirayezu Pierre Celestin nyuma yo guhabwa isoko yavuze ko n'ubwo byatinze kubera inzitizi bagiye kwihutisha imirimo yo kubaka bityo akizeza abacuruzi ko baraba bafite aho gukorera hasobanutse mu gihe gito.
Ati “Byaratinze cyane kuko ubutaka bwari bukiri umutungo wa Leta ariko Leta yaje kubuha Akarere nibwo twatangiye ibiganiro. Nk’abikorera tuzafatanya twiyubakire iri soko. Abacuruzi nibitegure gukorera ahantu hasobanutse kuko inzitizi zose zivuyeho tugiye kubaka nyuma y’amezi atandatu turaribereka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yashimiye abikorera kuba bemeye kubaka isoko mu mezi atandatu avuga ko rizahindura byinshi harimo no gukangura abifite batinyaga gushora mu mishinga minini.
Yagize ati :“Turashashimira abikorera kuba bateye iyi ntambwe bakemera kubaka iri soko mu mezi atandatu, ni ibikorwa by’iterambere mu karere gafite icyerekezo cy’iterambere mu bukerarugendo. Rizahindura byinshi harimo gutanga akazi no kongera ubwiza bw’umujyi kandi bigiye gukangura abafite ubushobozi batinyaga gushora mu mishinga minini’’.
Uretse kuzamura ubwiza bw'umujyi wa Rubavu, mu gihe iri soko rizaba ryuzuye rizafasha mu kurushaho guteza imbere ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi bisanzwe bikorerwa muri uyu mujyi w'Akarere kiyemeje kuba ''Irembo ry'Igihugu mu Bukerarugendo ndetse no mu ishoramari''.