ISOKO RYAKIJYAMBERE RYA GISENYI RIGIYE GUTANGIRA KUBAKWA
Nyuma y'igihe kirekire ryaradindiye,Inama Njyanama yateranye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 yemeje ko Company igiye gufatanya n'Akarere kuzuza iri soko rya kijyambere rya Gisenyi ari Company y'Urugaga rw'abikorera mu karere ka Rubavu yitwa Rubavu Investment Company Ltd.
Perezidante w'Urugaga rw'ababikorera mu karere ka Rubavu Kayumba Nyota Jeannette asobanura ko mu mezi atandatu ari imbere igice cya mbere cy'iri soko kizaba cyuzuye ndetse abacuruzi batangiye kugikoreramo.
Akomeza ati: ''N'ubwo hari imbogamizi zishingiye ku bushobozi zagiye zigaragara kuri zimwe muri sosiyete zari ziyemeje kuryubaka, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuri iyi nshuro kuko mu mezi atandatu ari imbere igice kimwe cy'iri soko kizaba cyuzuye maze kimurirwemo abasanzwe bacururiza mu isoko rishaje ryari rihasanzwe.''
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Ka Rubavu Nyirurugo Come de Gaule yagarutse ku nyungu rusange iri soko rifitiye Igihugu agaragaza ko Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gukurikirana iyubakwa ry'iri soko kubera inyungu rusange z'abaturage n'ingengo y'imari ya Leta isaga miliyari ebyiri yashowemo.
Yagize ati:'' Akarere kazakomeza gukurikirana kubera ko imigabane myinshi ni umutungo w'abaturage. hari ubushake kuri iyi nshuro kuko bashaka no gufatanya n'abandi bashoramari mu kwihutisha iyuzuzwa ry'iri soko.''
Rubavu investment company Ltd igiye kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi ifite imari shingiro ya miliyari Imwe na miliyoni 107 frw,ikazongeraho hafi miliyoni 900 kugirango yuzuze igice kizimurirwamo abacururiza mu isoko risanzwe, hakazakurikuraho kwegera ibigo by'imari bizabafasha kubona miliyari umunani zizaba zisigaye zizakoreshwa mugutanga ingurane ikwiye kugice kimwe cy'ahazagurirwa iri soko no kuhashyira inyubako yemeranijweho.