JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATEWE NO KUBURA UBUYOBOZI BUHUZA ABANYARWANDA - MINISITIRI DR. BIZIMANA
Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu n’abaturage b’Uturere twa Rubavu na Nyabihu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe ndetse no kurutaha ku mugaragaro nyuma y’imyaka ibiri ruri kuvugururwa.
Mu kiganiro yatanze kigaruka ku mateka ya Jenoside Yakorewe abatutsi mu Rwanda, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe mu Bigogwe agaragaza n’abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo ati “Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gisirikari cyatoje abazakora Jenoside, aho igisirikari cyigishije Abahutu kwica Abatutsi vuba bakoresheje akagozi bitaga ‘corderette’ bakabanigishije mu ijosi. Umutwe w’abicanyi wahabwaga iyo myitozo witwaga 'Turi Hose’ ni hano watorezwaga. Jean Paul nturanyenabo ni umwe mu batozaga abo bajenosideri baje kubarimbura.”
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe no kubura ubuyobozi buhuza Abanyarwanda kuko kuva mu 1959-1994 twagize ubuyobozi bubi bwari bushingiye ku irondabwoko Yaba Kayibanda na PARMEHUTU ye, na Habyarimana na MRND ye, bose bashyize muri politiki zabo ko u Rwanda ari urw’Abahutu gusa, ko Abatutsi bagomba gutsembwa. Jenoside ntiyari gushoboka iyo hatabaho iyo politiki.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi cy'Urwibutso rushya rwa Bigogwe rwatashywe uyu munsi yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe mu gihe cy'imyaka 4 (1990-1994). Ikigo cya Gisirikari cya Bigogwe cyatorejwemo Interahamwe zifatanya n'abasirikari kwica Abatutsi mu myaka ya 1990, 1991, 1992, 1993 na 1994. Jenoside yashegeshe aka Karere ntizongera. U Rwanda rufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi yagaruriye Abanyarwanda icyizere. Dukomeze kwibuka duharanira kuba UMWE no kubaka u Rwanda rwa twese turwanya jenoside n'ingengabitekerezo yayo.”