Ku bufatanye na Polisi hatewe ibiti bisaga ibihumbi 5 mu cyogogo cya Sebeya

Ku bufatanye na Polisi ku rwego rw'Intara y'uburengerazuba ifatanije n'abaturage bo mu Murenge wa Kanama hatewe ibiti bivangwa n'imyaka  bya Alinus 5.600 kuri Hegitari 20 byitezweho kugira uruhare rukomeye mu kurwanya isuri mu cyogogo cy’umugezi wa Sebeya.

Mu biganiro byabaye nyuma y'igikorwa Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu Nzabonimpa Deogratias yashimye umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa sebeya ndetse na Polisi y’Igihugu yizeza kuzafata neza ibiti byatewe.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yagarutse ku byiza byo kubungabunga ibidukikije abasaba kubibungabunga kuko ari ubuzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba uwamariya Frolence agendeye ku kamaro k'ibi biti byatewe nawe yashimiye Polisi y'Igihugu asaba abaturage gukomeza kubifata neza ndetse no gukomeza kubyongera.

Ati''Iki gikorwa tuvuyemo ni Community policing kuko ibi bikorwa dukorana na Polisi biganisha kw'iterambere rirambye, aya materasi ari hano nta suri izatwara ubutaka, ibi biti bivangwa n'imyaka twabivanamo imbaho amababi yabyo ni ifumbire kandi bigatuma duhumeka umwuka mwiza. Ibi byose bikorwa kubera umutekano ari nayo mpamvu tudahwema gushimira  Polisi yacu n’izindi nzego bafatanya kubera imbaraga bashyira mu kuwubumbatira ndetse mo mu bikorwa bizamura imibereho myiza''

Uretse ibikorwa Polisi yakoze uyu munsi, isanzwe ifatanya n’abaturage mu bihe batandukanye mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu muganda ukorwa mu cyumwe cyahariwe ibikorwa bya Polisi’’ Polisi week’’ ahubakirwa abatishoboye, hagakorwa ibiraro ndetse n’ibindi.

Back