MINISITERI Y’IBIKORWA REMEZO N’AKARERE BATASHYE IMIHANDA YUBATSWE MU MUJYI WA RUBAVU

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifatanije n’Akarere ka Rubavu batashye ikiciro cya 3 cy’imihanda yubatswe mu mujyi wa Rubavu, ireshya n’ibilometero 10, amatara, na ruhurura zubatswe ku bilometero bitatu, mu masezerano y’umushinga RUDP wari ugamijwe kongera ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali n’imijyi yose yunganira Kigali mu kwihutisha iterambere.

Ni ibikorwaremezo byatashwe n’Abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Gasore Jimmy,Minisitiri muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madamu MUkayisire Marie Solange, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert, Umuyobozi muri LODA, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Companyi yakoze iyo mihanda, Abayobozi batandukanye n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.

Ni gikorwa cyabimburiwe no kwerekana imihanda yakozwe ndetse n’inzira z’amazi, aho bagaragarije Minisitri w’ibikorwa remezo Dr. Gasore ko iyo mirimo yatumye umujyi wa RUBAVU urushaho gusa neza, kandiizo nzira z’amazi zakozwe, zagabanyije ibyago byo guterwa n’ibiza by’imvura bikomotse ku myuzure y’amazi yatemberaga mu baturage akangiriza amazu, imyaka n’imirima byabo.

Nyuma hakurikiyeho kujya gutambagira iyo mihanda mu birori byo kuyitaha ku mugaragaro,  mu murenge wa Rugerero ,aho abaturage batari bake bari baje kugaragariza Minisitiri w’Ibikorwa remezo ibyishimo bafite by’uko babonye umuhanda mwiza kandi muzima, ubageza mu mujyi wa Rubavu vuba cyane batabanje kujya kuzenguruka nk’uk byari bisanzwe mbere .

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yasabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bubakiwe, bakabifata neza. Yagize ati: “Ni ibikorwa byahinduye isura y’umijyi aho abaturage bakoreshaga imihanda y’itaka, hari naho wasangaga hatagendeka, ndetse no gucunga amazi y’imvura no kuyayobora kugira ngo atatwangiririza. Turangije ibi bikorwa ubona ko bihindura ubuzima ndetse n’imibereho y’abaturage”.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore kandi yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abaturage, gufata neza ibi bikorwa remezo no kubikoresha neza, birinda kurunda imyanda muri za ruhurura, kuko bifunga inzira z’amazi n’ubundi imvura yagwa agasandara mu mazu y’abaturage ugasanga ibikorwa byakozwe bibaye imfabusa.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Dushimimana Lambert, yemeje ko ibikorwa remezo bimaze kugerwaho mu gice cya mbere cy’umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyijemo na Banki y’Isi, byafashije abaturage mu guhanga imirimo, guhangana n’ibiza n’ibindi bitandukanye bigamije kwihutisha iterambere.

Yanahamagariye abikorera kubakira kuri ibi bikorwa, bakongera ishoramari mu bikorwa byabo, kuko iby’ingenzi byakozwe, kandi Leta ikaba ikomeje kureba icyateza buri munyarwanda wese imbere, mu kwegerezwa ibikorwa remezo, yanashimiye abikorera anabasaba gufata neza ibikorwa remezo, anashimangira ko n’ibindi birimo gukorwa byose bigamije impinduka ndetse bigasubiza ibyifuzo by’abaturage.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali turimo gushyirwamo ibikorwaremezo bitandukanye, mu mushinga uzwi nka Rwanda Urban Development Project (RUDP) ugamije kuvugurura umujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira hirya no hino mu gihugu.

Ibikorwa byatashwe akaba ari imihanda ifite uburebure busaga gato ibirometero 10km, amatara yo ku mihanda nayo yashyizwe kuburebure busaga i’ibirometero 10km, inzira z’abayamaguru, ndetse n’inzira zamazi nazo zisaga gato ibirometero 1okm.

Ibi byose bikaba byarakoze ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’isi, aho byatwaye amafaranga asaga Miliyoni 47 z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga miliyari zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda..

Ibi bikorwa bya RUDP bikorerwa mu mujyi wa Kigali no mu mijyi 6 yunganira Kigali ariyo Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye, Muhanga na Nyagatare. Ibyibandwaho akaba ari ukubaka imihanda, gushyiraho amatara ayicanira no kubaka inzira ziyobora amazi kugira ngo adakomeza kwangiriza ibikorwa by’abaturage.

Back