Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatowe kutazatenguha icyizere bagiriwe.

Nyuma y’Uko abatorewe kuba mu Nama Njyanama z’Imirenge barahiriye inshingano batorewe muri manda y’imyaka itanu ikurikira,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV yabasabye kutazatenguha abaturage babagiriye icyizere bakabatora abasaba kubegera bagafatanya nabo umunsi ku wundi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV yasabye abatowe gufatanya n'abaturage 

Ibi yabibukije kuri uyu wa 07/11/2021 ubwo hasozwaga Amatora y’abagize Inama Njyanama z’Imirenge irimo Kanzenze,Kanama,Mudende na Bugeshi yatoye kuri iki cyumweru kuko itari yabashije gutorera rimwe n’iyindi kuko yiganjemo Abadiventiste b’umunsi wa karindwi aho yayakurikiraniye mu Murenge wa Kanzenze.

Minisitiri Gatabazi yabanje gushimira abatowe, Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’inteko itora kuba baritabiriye amatora kandi akaba akomeje kugenda neza asaba abatowe banamaze kurahirira inshingano kuzakora cyane kugira ngo bageze impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati: ‘’Abaturage burya baba bazi kubireba neza cyane, usanga bavuga ngo aya mashanyarazi twayabonye kubwa runaka n’ibindi. Ni mubanze murebe aho muhereye ubundi mwihe intego, mufatanye n’abaturage gukemura biriya bibazo muziranyeho bikiri hariya bitarakemuka kugeza ubu.’’

Asaba abaturage kujya bafatanya n’Abayobozi baba bitoreye gukemura ibibazo bakababa hafi kugira ngo babashe kuzuza inshingano baba babatoreye ariko kandi bakanirinda kubatega imitego irimo na za ruswa kuko iba ishobora gutuma bateshuka.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Mutimukeye Nicole ashimira abagize uruhare mu migendekere myiza y'amatora

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Mutimukeye Nicole nawe wakurikiraniye aya matora mu Murenge wa Kanzenze yashimiye abatowe, inteko itora, abakorerabushake n’inzego zitandukanye zafashije kugira ngo amatora agende neza kuko uruhare rwa buri ruhande rwatumye umusaruro wari ugambiriwe ugerwaho.

UmuyoboUmuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier yibutsa ko nta gukorera ku jisho

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier yasabye abatowe kujya mu ngamba bagahera ku bibazo bazi bisanzwe biri hariya hasi mu miryango bakabikemura bafatanije n’abaturage babitoreye.

Yagize ati: ‘’Umuyobozi mwiza ni uzirikana cyane ishingano aba yatorewe akihatira kuzishyira mu bikorwa akageza impinduka nziza ku baturage ayoboye. Iki gihe ntabwo ari icyo kugenda inyuma y’Umuyobozi umwibutsa inshingano ze ahubwo ni igihe agenda agakora ubundi ibikorwa bikivugira. Ni muhagurukane n’ababatoye mufatanye mukemure ibibazo bisigaye umusaruro uzahite wigaragaza.’’

Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kanzeze Kariwabo Leonard yizeza abaturage kutazabatenguha

Nyuma yo kurahirira inshingano batorewe,Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kanzeze Kariwabo Leonard yashimiye abaturage babagiriye icyizere abizeza ko mu bufatanye nabo batazabatenguha mu gushakira ibisubizo ibibazo bigihari bitarakemuka.

Biteganijwe ko kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2021 hazatorwa Komite Nyobozi z’ibyiciro byihariye ku rwego rw’Akarere birimo Inama y’Igihugu y’urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumugaa ahazarara hanatowemo Abahuzabikorwa bazajya mu Nama Njyanama y’Akarere.

Abagize Biro y'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kanzenze barahiriye inshingano batorewe

Back