NYUMA Y'IMYAKA 31, IMANA YANSUBIJE UMWANA WANJYE – UBUHAMYA BWA NYIRAGAPAPURO SIPHORA
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana bazize Jenoside. Muri iki gikorwa, Nyiragapapuro Siphora wasangije abari aho ubuhamya bwe, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kongera guhura n’umwana we nyuma y’imyaka 31 batabonana.
“Mfite ibyishimo birenze ku buryo nyuma y’imyaka 31 ntazi ko umwana wanjye ariho none nkaba ndi kumwe n’umuryango wanjye wacitse ku icumu muri rusange n’abavandimwe bose tukaba turi kumwe aha ngaha. Umwana wanjye Imana ikaba yamugiye imbere akaba ageze aha, ndashimira n’umuryango arimo none tukaba turi kumwe – ni igitangaza cyo gushimira.”
Umwana we na we yagaragaje amarangamutima y’akanyamuneza nyuma y’iyo myaka yose atazi inkomoko ye. Yagize ati:
“Ndashima Imana cyane kuba nongeye guhura n’Umubyeyi wanjye nyuma y’igihe kirekire. Umubyeyi wanjye yambuze nkiri muto kuko njye sinigeze nanabimenya, ndashima Imana cyane ko ubu nonaha ndi kumwe nawe, nta bindi byinshi navuga – Imana ishimwe cyane.”