Nyuma yo gutuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo, Abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi 1994 batangiye korozwa muri GIRINKA
Imiryango y'abatishoboye bacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi 1994 iherutse gutuzwa mu mudugudu w'icyitegererezo mu murenge wa Mudende, yatangiye korozwa inka muri Gahunda ya GIRIKINKA isabwa kuzifata neza kugira ngo zizayiteze imbere.
Ubwo iyi miryango yashyikirizwaga izi nka kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/03/2021yahawe n'imiti y'ibanze itandukanye izabafasha gukurikirana imyororokere yazo ndetse hanaterwa ibiti by'imbuto bizabunganira mu rwego rwo kubafasha kurushaho kugira imibereho myiza.
Bamwe mubahawe izi nka, barashimira cyane Ubuyobozi bukomeje kubitaho umunsi ku munsi mu mibereho yabo, bagashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wazanye Gahunda ya GIRIKINKA.
Nyirandikubwimana Annociata, avuga ko yishimiye cyane inka yahawe, ndetse ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango izamugirire akamaro kandi ko nyuma yo kubyara nawe yiteguye kuzoroza abandi.
Yagize ati: " Ndumva nishimye cyane sinzi aho nabihera, banatwubakiye ikiraro, murumva ko ibisigaye ari uruhare rwacu kugira ngo zizatubyarire umusaruro"
Habimana Martin, Umunyamabanga wa Komite Nyobozi y'Akarere yashimiye abaturage umuhate n’umurava ubaranga mu rugendo rwo kwigira abizeza ko Akarere kazakomeza kubaba hafi muri Gahunda nk'izi zigamije kuzamura imibereho myiza n'iterambere rirambye.
Yagize ati: Twese dufatanyije twagera kuri byinshi btwifuza, twe tworojwe, mu minsi iri mbere tuzoroza n'abandi, bityo twese dukomeze kuzamurana twihute mu iterambere. Izi nka duhawe mureke dufatanyirize hamwe kuzibyaza umusaruro kandi birashoboka cyane."
Igikorwa cyo gutanga inka ku miryango itishoboye n'umwe mu mihigo 97 y'Akarere ka Rubavu y’umwaka wa 2020-2021 aho uretse 10 zatanzwe mu Murenge wa Mudende hari n’110 zatanzwe mu Mirenge ya Kanama na Nyundo ku bagenerwabikorwa b’Umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya.