RUBAVU: ABABYEYI BASABWA KUREKA ABANA BAKIDAGADURA
Kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi w'Akarere Mulindwa Prosper yatanze ibihembo ku bana bari munsi y'imyaka 14 batsinze amarushanwa y'umukino wa Karate wateguwe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Club Dragon Karate Kid ikorera mu karere ka Rubavu mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye Vision Jeunesse Nouvelle uruhare igira mu kuzamura impano z'urubyiruko ndetse n'ishyirahamwe ry'umukino wa Karate mu Rwanda uruhare rwayo mu gushyigikira abato mu mukino wa Karate, yashimiye ababyeyi uruhare rwabo mu gushyigikira no kwemerera abana gukina kuko bibafasha gukura mu bwenge no gusabana n'abandi bikabafasha kugira ubwisanzure.
Umuyobozi ushinzwe siporo, umuco n'ubugeni mu kigo cya Vision Jeuenesse Nouvelle Niyonkuru Faradji yashimangiye uruhare rwayo mu gushyigikira impano z'abana bato, n'urubyiruko mu mikino itandukanye zigakura zikabagirira akamaro. Yongeyeho ko ntawe ukwiye kubura amahirwe yo gukuza impano ye kuko atamenye iki kigo. Yasabye ababyeyi kohereza abana bagahugurwa, bagahabwa umwanya wo gukuza no kuzamura impano zabo.
Rwamutura Jimmy ushinzwe guteza imbere umukino wa Karate mu Ntara y'Iburengerazuba yashimye uko bakiriwe n'uko amarushanwa yagenze yizeza ko ikinyabupfura kiba muri uyu mukino kizakomeza kuranga abo batoza gukina uyu mukino bose.
Umubyeyi uhagarariye ababyeyi bafite abana bakina uyu mukino wa Karate Anastase Twagiramungu yashimiye ubuyobozi bukomeje gushyikira iterambere ry'impano z'abato binyuze mu gukorana n’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle. Yasabye ababyeyi bagenzi be kureka abana bakajya gukinya kuko bibafasha gusabana na bagenzi babo, bigakuza ubwonko bwabo ndetse bikanabatinyura.