Rubavu: Abahawe amatungo magufi bavuze ko azabunganira muri gahunda yo kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere.
Abaturuka mu miryango yo mu murenge wa Nyundo na Rugerero bahawe amatungo magufi bahamirije ubuyobozi bw’ Akarer ko azabagirira akamaro kandi ko biteguye kuyabyaza umusaruro barushaho kwiteza imbere mu bikorwa byabo bya buri bakoraga bashakisha ubuzima.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22/02/2023 ubwo bari mu gikorwa cyo gutanga amatungo magufi arimo Inkoko, intama, ingurube n’ihene ku bagenerwabikorwa basaga 400 cyabereye mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Kabirizi aho cyateguwe Kufatanye na World Relief Rwanda, ku nkunga ya UNICEF, mu rwego rwo kunganira gahunda yo kurwanya imirire mibi n'igwingira ndetse no kurushaho kwiteza imbere binyuze mu bworozi.
Bamwe mu bahawe aya matungo magufi bavuze ko ntakabuza, azabunganira muri gahunda bafatanyamo n’ubuyobozi bw’ Akarere mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ingwingira ndetse no kwiteza imbere kubera ko bahuguwe n’uburyo bwo kwita ku matungo muri rusange kugirango arusheho gutanga umusaruro kandi agirire akamaro nyirayo.
Mukamurigo Vestine wo mu Mudugudu wa Ruhangiro, mu Kagari ka Kabirizi yahawe inkoko n’ihene, avuga batari bazi uburyo amatungo magufi yakitabwaho hagamijwe umusaruro uhagije ndetse n’uburyo ibiyakomokaho byarushaho gutezwa imbere na nyirabyo, bityo ngo akaba agiye gushyira mu bikorwa inama n’impanuro by’umwihariko amahugurwa bahawe n’umuryango utegamiye kuri Leta World Releif kugirango azamufashe kuva mu cyiciro kimwe ajya mu kindi:
Yagize ati: “Ntabwo twari tuzi uburyo bwo gufata amatungo neza ku rwego yazamuraho imibereho yacu, binyuze mu umusaruro uyakomokaho, ariko ubwo twabyigishijwe ndetse tukaba tunayabonye, natwe tugiye kubishyira mu bikorwa ibi bizadufasha no kwita ku mikurire y’abana bacu kuko bizunganira amafunguro twabateguriraga yongerwaho ibikomoka ku matungo”
AHADI Etienne, Umuhuzabikorwa w’umushinga Developing Human Capital (DHCR)wa World Relief Rwanda binyuze ku muterankunga UNICEF, yavuze ko binyuze muri uyu mushinga, hagamijwe kurwanya imirire mibi n’ingwira ry’abana, kugirango ibi bigerweho hategurwa amahugurwa agamije gufasha abagenerwabikorwa b’uyu munshinga ndetse agaherekezwa n’ubushobozi bw’ibikenewe kugirango ubashe gushyirwa mu bikorwa
Yagize ati: “ Umushinga DHCR ugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira, binyuze mu bikorwa bitandukanye byawo hazamo na gahunda yo kugenera ubushozobozi no buryo bwo gushyira mu bikorwa hagerwa ku ntego zawo ku girango kurwanya imirire mibi ntibivugwa gusa ahubwo birigwa bikanashyira mu bikorwa niyo mpamvu aya matungo twizera ko azadufasha kugera ku ntego y’ umushinga”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage Madam ISHIMWE Pacifique, akaba n’umushyitsi mu kuru muri iki gikorwa, yashimiye cyane ibikorwa by’abafatanyabikorwa by’umwihariko World Releif binyuze muri uyu mushinga, yavuze kandi ko ibikorwa bakora ari umusanzu ukomenye kubikorwa by’akarere ndetse ko byunganira imihigo y’Akarere yo kurwanya imirire mibi n’igwira n’ ibindi bibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Yasabye abaturaga kuzafata neza amatungo bahawe bashyira mu ngiro amasomo atandukanye bahawe.
Yongeye kwibutsa ababyeyi ko nubwo bafatanya kurera n’ibindi bikorwa byo gushakisha uzima, bakwiye kuza ku isonga mu kunoza neza inshingano zabo zo kwita ku mikurire y’abana no kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije kubateza imbere kuko iyo bidakozwe bityo biba ari ukubavutsa uburenganzira bwabo. yongeyeho ko Umwana witaweho n’Ababyeyi hakiri kare, akura neza, atsinda neza mu ishuri kandi amenya gufata ibyemezo bikwiye uko agenda aba mukuru
Yagize ati “Kumenya imikurire y'umwana kuva akivuka ni inshingano udashobora guharira undi muntu, Gushakisha imibereho ni byiza ariko hajye habaho n’umwanya uhagije wo kwita ku mikurire y’umwana kuko iyo avukijwe ubu burenganzira ntabwo tuba twizeye ko azavamo umuntu uzagirira igihugu akamaro ndetse n’abo akomokaho”
Kubufatanye na World Relief Rwanda, mu mirenge ya Nyundo na Rugerero mu tugari twatoranyijwe hazatangwa ingurube 244, Intama 285, Ihene 271 ndetse n'Inkoko 8000 ku bagenerwabikorwa basaga ibihumbi 800.