Akarere kiyemeje gukingira abaturage bose barengeje imyaka 18 bitarenze impera z’Ugushingo 2021

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu yatangaje ku Akarere kihaye intego yo kuba kamaze gukingira 100% icyorezo cya COVID-19 abaturage bako bose barengeje imyaka 18 mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo.

Ibi yabitangaje mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwitabira gufata urukingo bwabaye kuri uyu wa 05/11/2021 bwitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba ari kumwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere, intumwa na MINISANTE,Ubuyobozi bw'inzego z'Umutekano ndetse n’abahanzi batandukanye bakunzwe.

Abayobozi b'Amadini n'Amatorero biyemeje gukangurira abayoboke babo kwikingiza COVID-19

Ubu bukangurambaga bwo kwikingiza COVID19 bwabimburiwe n’ibiganiro n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo n’Abayobozi b’Amadini n’amatorero hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo gushishikariza abayoyoke babo kwitabira iki gikorwa cyo kwikingiza COVID 19 bukomereza ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo ndetse no kuri site ikingirirwaho kuri Petite Barriere.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier yemeza ko uku kwezi gusiga hakingiwe 100% ku barengeje imyaka 18

Atanga ikaze Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu bwafashije abaturage kubona inkingo ndetse n’abaturage bakomeje kwitabira kuzifata kugira ngo icyorezo kirangire hakomeze urugamba rw’iterambere asaba abafatanyabikorwa gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo intego yo kwihutisha ikingira Akarere kihaye.

Yagize ati: ‘’Turashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu bwadushakiye inkingo mu gihe abandi bazibuze. Nk’uko rero twiyemeje ko uku Kwezi kugomba gusiga tumaze gukingira byibura abaturage bose barengeje imyaka 18 biradusaba ko turushaho kuzamura ubufatanye kugira ngo tuzabigereho  kandi twagaragaje ko tubishoboye.’’

Yongeraho ko Abayobozi b’Amadini n’Amatorero basabwa kubigiramo uruhare rufatika bakegera abayoboke babo bakabasobanurira ibyiza byo gufata urukingo ndetse bakanabamara impungenge ku bihuha bitandukanye biba bizzenguruka bibabuza kwitabira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Frolence asaba kongera imbaraga mu bukangurambaga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Frolence ashima umusaruro ukomoka ku mbaraga zashyizwe mbere na mbere mu kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse no kubakangurira kwikingiza agasaba ko hongerwamo imbaraga kugira ngo n’abasigaye batarakingirwa bakingirwe hanyuma ubuzima bukomeze.


Yagize ati: ‘’ Ntawe ushidikanya ko uko duhagaze uyu munsi mu bwandu bwa COVID- 19 bishingiye ku musaruro w’imbaraga nyinshi mwashyize mu gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Nanone ntabwo aho muhagaze mu bijyanye no gukingira iki cyorezo twavuga ko ari habi ariko igihari ni uko imbaraga zongerwa mu bukangurambaga kugira ngo ibikorwa byo gukingira tubirangize twikomereze ibikorwa byacu byo kwiteza imbere nk’uko byahoze.’’

Nawe asaba Abanyamadini n’Amatorero gushyira imbaraga nyinshi muri ubu bukangurambaga by’umwihariko bafasha abayoboke babo kugira makuru ya nyayo ku rukingo kuko usanga hari abafite ibihuha bumvise bibabuza kujya kwikingiza.

Abahanzi bitabiriye ubu bukangurambaga banafasha kwakira abagana site zo gukingira no kubashyira muri system

Ubu bukangurambaga kandi bwitabiriwe na Miss Rwanda 2021 ndetse n'abahanzi bakunzwe barimo Mani Martin, Patient Bizimana, Jules Sentore, Alyn Sano, Andy Bumuntu, Peace Jolis ,.....aho bagize uruhare mu kwakira abikinhiza ndetse banagatanya n'itsinda rikorera kuri PetiteBarriere gushyira abakingirwa muri System.

Miss Rwanda 2021 ari kumwe n'Abahanzi batandukanye bifatanije n'Abayobozi mu bukangurambaga

Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kamaze kwakira iningo za COVID-19 zingana na 191,042  zirimo 69,860 za AstraZeneca na Pfizer 121,182 . Abamaze kubona guhabwa inking zombie kugeza ubu ni 64681 babangana na 99.1% ugereranije n’inkingo zakiriwe mu gihe abamaze kubona  urwa mbere gusa ari 96450 naho abasaga  161131 bangana na  84.3% ugereranije n’izakiriwe bakaba bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe cyangwa zombi.

Back