Rubavu: Bwa mbere mu Karere Hatangijwe Siporo ikorwa nijoro yiswe “RUBAVU NIGHT RUN”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, mu karere hatangijwe ku mugaragaro Siporo rusange ikorwa ku masaha ya nijoro yiswe “Rubavu Night Run.

Rubavu Night Run ni igikorwa rusange cya siporo (Sports social event) kimaze kumenyerwa mu mujyi wa Kigali, by’umwihariko ikaba yanatangijwe mu Karere Ka Rubavu, na Minisitri wa Siporo afatanyije n’izindi nzego z’ ubuyobozi zitandukanye, ikazakomeza aho abatuye umujyi wa Rubavu n’abawugendereye bazajya bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bakore siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane (run), buhoro (Jog) no kugenda n’amaguru (Walk).

Abagera ku 2000 biganjemo urubyiruko, bakoze siporo bahereye kuri Kivu Beach bakomeza umuhanda ujya La Corniche, (Umupaka) bakomeza kuri RRA, Umuhanda unyura kuri Radio Rubavu, Cromico- BNR bagaruka kuri Kivu Beach ahasorejwe birometero 5.8 biruka, ndetse hanatangirwa ubutumwa butandukanye.

Abitabiriye iyi Siporo,  bavuga ko iziye igihe kandi ko bashimira Ubuyobozi bw’igihugu kuba butekerereza neza abaturage, kandi bagashyira mu bikorwa ibyakomeza kugirira akamaro abaturage, Umujyi wa Rubavu ubaye umujyi wa mbere wakiriye ibirometero 5.8 biruka nyuma ya Kigali.

Habiyambere Jean Paul, yaje aturutse mu murenge wa Rubavu akagari ka Byahi, avuga ko yishimiye cyane iki gikorwa kandi ko cyije gikenewe, usibye kuba siporo ari ubuzima, yavuze ko nubwo ataherukaga imihanda y'akarere, aho yanyuze byamuteye ishema ry'uko akarere gakomeje gutera imbere yagize ati: " Turashimira ubuyobozi bukomeza kutureberera, iyi siporo ije ikenewe kuko iduhuza n'abantu b' ingeri zose, tukumviraho n'ubutumwa butandukanye, nk'ubu imihanda twanyuzemo kuri njye ntabwo narinziko yavuguruwe ishyirwamo kaburimo, ariko wabona n'ubutaha tumenyeyeho n'ahandi hari kubakwa bikorwa remezo turi muri Siporo"

Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju yari mu bitabiriye anatangiza kumugaragaro iyi Siporo yashimye akarere kuba karakuye isomo mu Mujyi wa Kigali ndetse banatangiza gahunda yabo bwite yo gukora siporo rusange kandi ahamagarira Abanyarwanda bose guhindura siporo umuco;

yagize ati: "Abanyarwanda barasabwa kwitabira no gukunda umuco wa siporo, cyane cyane Akarere ka Rubavu nk'ahantu nyaburanga hashobora kungukirwa no gutegura imikino ya siporo ikurura abantu benshi baza kwirebera ibyiza biri mu karere." “Twese tuzi ko imiryango myinshi yaje hano igihe cyagenwe [nyamara]. Ni bumwe mu buryo abantu bamenyeraho byinshi kuri Rubavu binyuze muri siporo”

Umuyobozi w’Akarere Kambogo Ildephonse, yatangaje ko iyi ari siporo bifuza ko izakomeza gukorwa buri gihe, aboneraho gutanga ubutumwa bw’uko mu karere hari umutekano nyuma y’uko mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cy’abaturanyi n’akarere hakomeje imirwano ishyamiranyije Igisirikare cya  Congo ndetse na M23, yongeho ko abaturage batekanye kandi nyuma y’ibi byose bishimira Ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,  yavuze ko gutegura Siporo nk’iyi kandi abantu bakitabira ari benshi, ari ikimenyetso cy’uko umujyi ufite umutekano, Ati: “Iyo hakozwe Siporo rusange, haba hari umutekano, kwishima, ubuzima, imyidagaduro, ndetse n’abashyitsi barushaho kubona ubwiza bw’umujyi wa Rubavu... Turashaka kumenyesha abaturage muri rusange ko Rubavu ifite umutekano mu ngendo, ko hariho ubuzima ndetse nta cyahagarika ibikorwa kuko abaturage bizeye inzego z’umutekano”

Akarere Ka Rubavu, kazwiho kuba igicumbi n’irembo ry’ishoramari n’ubukerarugendo, hakiyongeraho umwihariko w’imyidagaduro ibera mu bice bitandukanye harimo no ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu, binyuze muri RUBAVU NIGHT RUN, ubuyobozi buzaboneramo n’umwanya wo kwereka abaturage n’abashyitsi ibyiza nyaburanga biri mu karere, no kwishimira ishusho y’umujyi wa Rubavu mu gihe cya Nijoro binyuze muri Siporo.

Back