RUBAVU HABAYE INAMA YIGA KU ITERAMBERE RY’ISHORAMARI
Kuri uyu wa 27/9/2024, mu karere ka Rubavu habaye inama nyungurana bitekerezo ihuje Guverineri w’ Intara y’ Uburengerazuba Hon. Dushimimana Lamabert, ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu ndetse n’ abanyemari batuye mu karere ka Rubavu n’ abahavuka bakorera mu bindi bice by’ igihugu, hagamijwe kurebera hamwe amahirwe ari mu karere n’ uburyo yabyazwa umusaruro.
Ni inama yateguwe n’ Urwego rwIigihugu rw'Iterambere RDB ku bufatanye n’ Akarere ka Rubavu aho bagaragarije aba banyemari amahirwe agaragara mu gihe habaho kwishyira hamwe mu kitwa Rubavu Investment Forum cyatuma habaho kuzamura iterambere ry'Akarere, hashingiwe ku bukerarugendo bukorerwa muri aka karere.
Guverineri w’ Intara y’ Uburengerazuba Dushimimana Lambert afungura iyi nama nyunguranabitekerezo yavuze ko iyi ntara ifite ibyiza byinshi byashingirwaho mu kuzamura iterambere ryayo, by’umwihariko Akarere ka Rubavu gafite ikiyaga cya Kivu, imisozi ibereye ubukerarugendo no kuba gaturanye na Repubulika iharanira ya Demokarasi ya Congo ibintu byatuma gatera imbere cyane mu gihe abashoramari bagize uruhare mu iterambere ryako.
Amwe mu mahirwe yagaragajwe na RDB yo kwishyira hamwe harimo kuba hari imwe mu misoro Leta igabanyiriza abakora ubucuruzi,kuba byoroha gukurikiranira hamwe ibibazo byabo,kuba ishoramari bakoreye hamwe rigira imbaraga kurusha irikozwe n'umuntu ku giti cye, n'ibindi birimo kuba imbaraga ziyongera.
Rukeba Atukunda Chantal umwe mu bayobozi bo muri RDB yavuze ko muri aka karere hakiri byinshi byo gukora ngo Akarere karusheho kwihuta mu iterambere. Yagize ati:"mu mugi haracyagaragara ahantu hatubatse n'ahandi hari inzu zishaje zitajyanye n'igihe,mu bukerarugendo n'ahandi nk'igihugu hari amahirwe yashizweho mukwiye kubyaza umusaruro ariko kuborohereza mu ishoramari turabasaba kuyabyaza umusaruro."
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko hari amahirwe mu kubaka imiturirwa irimbisha umugi, kubyaza umusaruro umwaro w'ikiyaga cya Kivu, imisozi nyaburanga irimo ibere rya Bigongwe, Muhungwe, Nengo n’ ahandi ndetse no mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, mu bwikorezi bwaba ubwo ku butaka no mu mazi kandi ko bishyize hamwe byaborohera kuyabyaza umusaruro.
Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yavuze ko bimwe mubyo biyemeje bari kumwe n'abikorera harimo kwigira hamwe uko bakwihuza bagakora imishinga minini ihuriweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere kandi ko bizagerwaho mu gihe buri wese abishyizemo ubushake n’ imbaraga.
Yagize ati:"tugiye gukomeza kwicarana turebere hamwe uko umugi warushaho kwihuta mu iterambere, turasaba abacuruzi kwihuza bagafatanya imishinga migari, bakava mu mushinga mito ahubwo ihuriweho kuko usanga ari minini cyane, turasaba abafite amafaranga kwegera abafite ibibanza mu mujyi cyangwa inzu zishaje bakabinjiza mu ishoramari kuko bizatuma babona inyungu, bibone mu mishinga y'iterambere."
Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo ibura ry'ibibanza cyangwa ubutaka bwo gukorerwaho cyane ko benebwo babukomeyeho. Ikindi kibazo cyagaragaye harimo kutorohereza abikorera kubona ibyangombwa mu gihe bafite imishinga y'iterambere bigatuma ishoramari ryabo ripfa. Ubuyobozi bw’ akarere bwavuze ko bwifuza ko umujyi urushaho gusa neza ukihuta mu iterambere ko n’ ibindi byose kuri ubu bagiye kwicara bagashakira hamwe ibisubizo ku nzitizi izo arizo zose zakoma mu nkokora iyi myanzuro.