RUBAVU: HIBUTSWE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU NSHURO YA 30

Kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, abaturage b’ Akarere ka Rubavu bifatanyije n’Isi kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994. Mu gutangira icyumweru cy’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside  yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Akarere, bitangiriye mu murenge wa Nyamyumba, aho  Abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bakoze urugendo rwo kwibuka,  rwatangiriye mu marembo y’uruganda rwa Bralirwa rusorezwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahazwi nko ku Mashyuza  ahiciwe kandi hajugunywa imibiri  y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bakomokaga mucyahoze ari Komini Nyamyumba n’ inkengero zayo,  bicwaga bashaka kwambuka ngo bahungire mu cyitwaga Zaire ariyo Congo y’ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu  Bwana Murindwa Prosper  ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango,  yasabye abarokotse gukomera no gukomeza ubutwari bwo kwiyubaka ndetse abizeza ko nk’Akarere kazakomeza kubafasha gukomeza kwiyubaka ndetse no kubafasha kubakemurira bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho yabo.  

Murindwa kandi   yasabye urubyiruko rw’Akarere ka Rubavu gukora ibishoboka byose mugukoresha ikoranabuhanga, banyomoza amakuru akoreshwa nabamwe ku mbuga nkoranyambaga, agamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Yavuze ko u Rwanda rufite ho rwavuye kandi rufite n’aho rugeze, bityo ibyabaye bikaba bitazasubira ukundi, nta kwemerera uwo ariwe wese washaka kurusubiza inyuma.  Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu  yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko izombogamizi bagifite zigiye gushakirwa umuti maze abarokotse  Jenoside bakabaho batuje kandi batekanye.

Perezida wa  Ibuka mu karere ka Rubavu, yashimiye cyane Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME washoboye guhagarika Jenoside, kandi agafasha abayirokotse harimo kububakira inzu zo kubamo, n’ubwo hari bamwe amaze gusaza, kuba hari ikigega cyashyizweho kigamije gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye , harimo n’Ikigega FARG cyafashije abana barokotse kwiga, no kuba harubatswe  Urugo rw’Intwaza rubamo abakecuru n’abasaza basigaye ari bonyine.

Yashoje asaba abafite amakuru kuhiciwe Abatutsi batarashyingurwa mu cyubahiro gutanga amakuru y’aho baguye kuko nabo bishwe ku manywa izuba riva yagize ati:” Birababaje kuba tukibona imibiri dushyingura nyuma y’imyaka 30”.

Anasaba kandi Akarere ko aha ku kiyaga cya Kivu n’ahandi bibukira hiciwe Abatutsi, hashyirwa ibimenyetso bya Jenoside ndetse anasaba ko abarokotse  Jenoside batishoboye batarabona amacumbi cyangwa abakeneye gusanirwa bakwitabwaho.

Back