RUBAVU: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ ABAFITE UBUMUGA BWO KUTUMVA NO KUTAVUGA
Mu karere ka Rubavu hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’ abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, umunsi wizihizwa kuwa 27 Nzeri buri mwaka, akaba ari umunsi wahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu matsinda yabo yose, mu bice byose by'Igihugu,bateraniye mu karere ka Rubavu, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, basaba kandi baharanira uburenganzira bwabo bwo gukoresha ururimi rw'amarenga hose.
Abafite ubu bumuga bari kumwe n’ abayobozi batandukanye, uyu munsi wabahariwe bawutangije mu rugendo bakoze bava mu mujyi wa Gisenyi berekeza ku mwaro w’ ikiyaga cya Kivu ahabereye ibi birori nyirizina.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakaba banaboneyeho umwanya wo kumurika ibikorwa byabo birimo impano zitandukanye, z’ ubugeni, ubukorikori , imbyino n’ ibindi bigaragaza ko n’ubwo bafite ubumuga ariko nabo bashoboye bityo ko batagomba guhezwa mu bikorwa by’ iterambere.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rubavu, NIYIBIZI N. Hubert wifatanije n’ abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri ibi birori, yagaragaje ko abafite ubumuga nabo bashoboye aho yashimiye ibikorwa n' amashyirahamwe y'abafite ubu bumuga, abashimira imbaraga n'ubushake bafite bwo kwiteza imbere no gutanga serivisi zitandukanye kandi neza. Yasabye abafite ubushobozi bwo kumva no kuvuga, gushyira hamwe nabo imbaraga kugira ngo bunganirane muri byinshi bagaragaje bakora kandi bitandukanye.
Mu nsanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti: “Duharanire uburenganzira bw’ ururimi rw’ amarenga” Niyibizi Hubert yashimye intambwe abahagarariye abafite ubumuga bateye maze bagashyiraho inkoranyamagambo y’ ururimo rw’amarenga avuga ko izafasha buri munyarwanda wese kumenya uru rurimi no kurukoresha.
Umuryango Nyarwanda w’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ugaragaza ko hakiri imbogamizi ku bafite ubumuga bwo kutumva kubera ururimi rw’amarenga rumenywa n’ ubishatse gusa akaba arinayo ntandaro ituma abafite ubumuga bwo kutumva babonako ntaho bahurira na sosiyete babarizwamo.
Munyangeyo Augustin, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga RNUD, avuga ko basaba inzego bireba ko zakwemeza vuba inkoranyamagambo y’ ururimi rw’ amarenga kugira ngo itangire gukoreshwa kuko bizagabanya ihezwa abafite ubu bumuga bahura naryo.
Ku Isi yose habarurwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagera kuri miliyoni 70.Ubuyobozi bw’uyu muryango bwo bukagaragaza ko hakiri ikibazo cyo kuba nta mibare y’ abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga izwi kuko ngo n’iyo babonye mu ibarura rusange ry’abaturage idahuye n’iyo bo bafite kuko ngo hari abatarabaruwe.