RUBAVU: ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, URUHARE RW’UMUTURAGE MU BIMUKORERWA

Mu mirenge igize Akarere ka Rubavu uko ari 12, abagize Inama Njyanama y’Akarere baganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage, mu cyumweru cyahariwe Umujyanama. Iki cyumweru cyo kuwa 14-17/3/2024, cyaranzwe n’ibiganiro byatanzwe n’amatsinda abiri  y’Abajyanama b’Akarere, itsinda rimwe riyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Dr Kabano Ignace, ryaganirije abaturage mu Mirenge ya Bugeshi, Mudende, Kanzenze, Nyakiriba, Gisenyi na Nyamyumba, irindi tsinda riyobowe na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere,  Bwana Mbarushimana Sefu riganiriza abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana, Cyanzarwe, Kanama, Nyundo , Rubavu na Rugerero.

Ibiganiro byose byatanzwe byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Umuturage  mu bimukorerwa”. Muri gahunda y’imibereho myiza n’iterambere, Abajyanama bagaragaje ko  Leta y’u Rwanda ihora iteka itekereza ku byiciro byihariye by’Abanyarwanda, hagamijwe kubaka ubushobozi n’uruhare rwa buri mwene gihugu mu iterambere.

Abaturage bakaba babigiramo uruhare binyuze mu nzego zishinzwe guha abaturage serivisi nk’uko begerejwe ubuyobozi, bityo bakaba banasobanuriwe amategeko n’amabwiriza agenga inshingano, imiterere n’imikorere y’Inama Njyanama y’Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu kuko Inama Njyanama ariwo muyoboro abaturage banyuzamo ibitekerezo n’ibibazo byabo.

Mu biganiro byatanzwe harimo no gusobanura inshingano, imikorere n’imiterere y’Igihugu, basobanuriye abaturage imikorere n’imikoranire y’inzego zashyizweho, inzego z’abagore, iz’urubyiruko, uko zishyirwaho n’akamaro ka buri rwego, mu gusesengura ibibazo by’abaturage no kubikorera ubuvugizi mu nzego z’ubuyobozi, kubigisha no kubafasha murugendo rw’iterambere.

 

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, arimo asobanurira abaturage mu murenge wa Nyakiriba na Bugeshi

Urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu, nk’umufatanyabikorwa w’akarere nabo bagaragaje ko basobanukiwe n’uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere by’umwihariko, n’Igihugu muri rusange. Abikorera bakaba barahawe ijambo mu nzego za Leta, aho kuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, mu Nama Njyanama ,abikorera bagira ubahagararira, bityo bakagira uruhare ku byemezo bibafatirwa mu nzego zitandukanye.

Urugaga rw’Abikorera rukaba rufite inshingano zo gukangurira abikorera kwitabira inshingano mbonera gihugu, no kurangwa n’indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda n’Uwikorera nyawe. Zimwe muri izo nshingano harimo: Gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bigaragara mu bikorera, bigashyikirizwa inzego zibishinzwe, gukangurira abikorera gusora neza kandi ku gihe, kuzamura ubumenyi bw’abikorera kugirango bakore kinyamwuga,

 

Hari kandi guhuza abikorera n’amahirwe atandukanye aboneka mu Gihugu n’ahandi. Hari kandi no gukurikirana imikorere y’abikorera hakemurwa ibibazo bitandukanye, hanahangwa udushya twatuma barushaho gukorera mu nyungu. Gutegura imurikagurisha (Expo) kugira ngo isoko ryagurwe kandi bashobore gucuruza mu gihe gito no kubahuza n’isoko mpuzamahanga.

Abafite ubumuga nabo bashimira Leta y’u Rwanda uko idahwema kubitaho mu ngeri zose z’ubuzima. Bakaba bishimira ko badahezwa mu bikorwa bya buri munsi, aho Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo buri wese ufite ubumuga ajye ahabona. Ibyo abantu bibwira ko umuntu ufite ubumuga ari uwo kuba mu  murugo gusa, ubu byarahindutse. Umuntu ufite ubumuga afite abushobozi bwo gukora ibintu bihambaye kandi byinshi mu gihe gito, cyane cyane iyo ahawe amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwe.

Ibi byose abaturage babisobanurirwa kugira ngo bamenye inzego z’ubuyobozi, icyo zikora, bityo bamenye umurongo w’aho banyura mu gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo, no kurushaho gusabanurirwa n’Inzego ziyobora kugira ngo, byose babigiremo uruhare babisobanukiwe.

Abaturage bakaba basabwa kugira uruhare mubibakorerwa, kwigira no kwishakamo ibisubizo, bagafasha Leta kwikemurira ibibazo,  ntibahore bateze amaso kuri Leta, bumva ko byose ariyo izabibakorera. Ibisubizo mu nzego zinyuranye bigahera mu masibo, bigakomeza  mu Mudugudu, Akagali n’Umurenge mu nzego zose zaba iz’Abagore, Urubyiruko, Abafite ubumuga n’abikorera. Ni muri urwo rwego, Abajyanama b’Akarere n’abaturage, bakoze umuganda udasanzwe mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu, batera ibiti birinda isuri, no kwita ku bidukikije.

Abaturage b’Umurenge wa Gisenyi bifatanyije n’Abajyanama mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti birinda isuri no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije

Abaturage bagize umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo banagaragaza uruhare rwabo mu bibakorerwa, bimwe birasubizwa, ibindi bikorerwa ubuvugizi mu nzego bireba.

 

 

Back