RUBAVU: INAMA NYANAMA Y’AKARERE YEMEJE INGINGO Y’IMARI Y’UMWAKA 2024-2025
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rubavu hateraniye inama y’Inama Njyanama isanzwe y’Akarere ka Rubavu y’igihembwe cya 4/2023-2024, aho yize ku ngingo zitandukanye zirimo no gusuzuma ndetse no kwemeza ingengo y’imari y’ Akarere y’ umwaka wa 2024-2025 ingana na Miliyali 39,124,847,284 Frw.
Ni ingengo y’imari yatowe n’Abajyanama bose bari bitabiriye iyi nama isanzw, ikaba izakoreshwa mu mishinga migari harimo kurangiza isoko rya Gisenyi, kuzuza no gutunganya neza urwibutso rwa Bigogwe, kubaka icyiciro cya kane cy’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Rubavu, kwishyura ibirarane by’imyenda Akarere gafite n’ibindi...
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu bamaze kwemeza ingengo y’imari 2024-2025
Igice kinini cy’iyi ngengo y’imari kikaba kizakoreshwa mu bijyanye no gukemura ibibazo bigendanye n’imibereho myiza, aho cyihariye 66% by’ingengo y’imari yose, ni ukuvuga amafaranga angana na 25,834,237,469, mu gihe ubukungu n’imiyoborere byo bigize 34% gusa.
Ugereranyije n’ingengo y’imari y’ umwaka ushize wa 2023-2024 biragaragara ko iy’ uyu mwaka yagabanutse kuko iy’ ubushize yarengaga Maliyali 46. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Murindwa Prosper avugako ahanini byatewe n’uko imishinga minini isa n’iyarangiye, cyakora hakaba hari indi nayo bateganya gusoza muri uyu mwaka.
Yagize ati:” Igikomeye si ukugira imishinga mishya twinjiramo ahubwo, igikomeye ni ukurangiza imishinga mishya twatangiye kugirango niturangiza kuyisoza tubone gushaka indi mishinga minini twageraho, kuko tutabirangije nanone yakomeza kuba umuzigo muri bije ( budget) yacu uko igenda yimuka”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu Dr. Ignace KABANO we avuga ko kuba ingengo y’imari yagabanuka nta gitangaje kirimo kuko iyi ari intangiriro y’ingengo y’imari ku buryo ubutaha mu minsi iri imbere ishobora kwiyongera bityo akaba nta mpungenge bafite zijyanye n’ibikorwa bateganya gukora.
Yagize ati:”Buriya rero ibijyanye n’ingengo y’imari hari ibyo mutangirana ariko na none hari imishinga muba mufitanye n’abafatanyabikorwa batandukanye uburyo iza ikiyongera kuri iyo ngengo y’imari, ubu dutangiranye miliyari 39 ariko ejobundi niduhura wenda mumpera z’umwaka cyangwa hagati uzasanga yariyongereye”.
Ni amafaranga biteganyijwe ko azaturuka mu nkunga zitandukanye, mu misoro, ibigo bitandukanye bya Leta n’iby’imiryango itegamiye kuri Leta n’ahandi…
Igitabo gikubiyemo ikoreshwa ry’ingengo y’imari gishyikirizwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere