RUBAVU: INKERAGUTABARA N’ABAHUZABIKORWA BA DASSO BIYEMEJE KONGERA IMBARAGA MU ISIBO BAKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE.
Kuri uyu wa 5 Mutarama 2025 habaye inama ihuza Inkeragutabara n’abahuzabikorwa ba DASSO mu mirenge mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda y’Umuyobozi mu isibo igamije gukurikirana uko bikemurwa mu mirenge bakoreramo.
Gahunda y’Umuyobozi mu Isibo
Iyi ni gahunda yatangijwe n’Akarere ka Rubavu muri Kanama 2024 mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’umutekano aho buri mukozi wese aba afite isibo ashinzwe kumenya no gukurikirana ndetse no kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye abaturage bigaragara mu isibo ashinzwe. Hashyizweho kandi imboni mu isibo nk’abari ku ruhembe mu guhuza ibikorwa bikorerwa mu isibo no gukemura ibibazo biyigaragaramo.
Umuyobozi w’Akarere Prosper MULINDWA yababwiye ko bafite imbaraga n’ububasha bwo gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu isibo bakoreramo ati ‘‘Muzi neza aho igihugu cyaturutse, muzi neza aho kigeze n’aho kigana, mufite ubushobozi bwo gukemura ibi bibazo bibangamiye abaturage mukora ubugenzuzi mu masibo niba buri rugo rufite isuku n’umutekano, ko batuye ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga, ko nta ndwara zikomoka ku mirire mibi, umwanda ukabije, abana bataye ishuri n’ibindi kugirango bikemurwe bityo tugire umuryango utekanye”.
Akarere kiyemeje gushyiraho uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage binyuze mu isibo, gashyiraho gahunda y’Umuyobozi mu isibo nka gahunda yo kugira ngo habeho uburyo bwihuse bwo gukurikirana no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bihereye mu isibo bikanashakirwa ibisubizo bibaturutseho ku bagize iyo sibo ndetse n’abayobozi kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rw’Umudugudu biswe Imboni mu isibo.
Umuyobozi uhagarariye ingabo yabibukije ko bafite ubushobozi bwo gutanga umurongo n’inama y’uko ibibazo bibangamiye abaturage byakemurwa. Nk’abagize inama y’umutekano itaguye mu mirenge bakoreramo bafite n’inshingano yo gushyira umuturage ku isonga kuko ariwe bakorera. Ati ‘‘igisubizo ni ugukorera hamwe mushyira mu bikorwa ibyo mwiyemeje kandi mukabikora vuba’’.
Imboni Mu Isibo
Imboni mu isibo ni urwego rwashyizweho muri gahunda y’Umuyobozi mu Isibo kugirango rufashe mu gikorwa cyo gukusanya amakuru no guhuza ibikorwa byose by’imboni mu isibo ku rwego rw’Imirenge no ku rwego rw’Akagari bikorwa mu isibo rukanagenzura ko ibikorwa byateganyijwe byakozwe uko bikwiye muri icyo cyumweru. Uru rwego kandi rwunganira umuyobozi w’isibo (Mutwarasibo) mu gukemura ibibazo byagaragaye muri iyo sibo bashinzwe.