Rubavu: Isaha y’ Imihigo “Umuhigo ku wundi”
Mu gihe habura amezi make ngo umwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023 urangire, ubuyobozi bw’Akarereka Rubavu butangaza ko bwatangije gahunda y’isaha y’imihigo “Umuhigo ku wundi” impamvu izarushaho gusesengura ibikiri imbogami ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere 105 yasinywe hagati ya Nyakubahwa Perezida wa Repubukika y’U Rwanda ndetse n’Ubuyobozi bw’uturere.
Muri iyi gahunda, hazarebwa ibikubiye mu mihigo y’Ubukungu, Imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza, hibandwa ku ibikorwa byakozwe ndetse n’ibikiri gukorwa ariko bikeneye kwihutishwa ku girango umwaka w’ingengo y’imari uzarangire biri ku gipimo cyagenwe.
Muri uyu mwaka w’ ingengo y’imari ya 2022-2023, Akarere ka Rubavu , gafite imihigo 105 mu nkingi za guverinoma uko ari eshatu, ni ukuvuga imihigo 29 irebana n’ubukungu, 54 irebana n’imibereho myiza y’abaturage ndetse na 22 irebana n’imiyoborere myiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko imihigo 53 imaze kweswa ku gipimo cy’ ijana ku ijana ndetse ko hari iyarangiye nta mpungengenge iteye, hakaba hari indi 22 iri ku kigero kiri hagati ya 79%- 99% kandi ko nayo ntakubaza izeswa ku gihe.
Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza kandi ko imihigo 22 iri hagati ya 75 na 99%, naho 53 yamaze kurangira, bivuze ko imihigo y’ubukungu yose iri ku kigero cya 84.23%, naho imihigo imibereho myiza igeze kuri 89.83%, mu gihe imihigo yo mu nkingi y’imiyoborere myiza iri ku ijanisha rya 84.23%.
Ubuyobozi buvuga ko nubwo imyinshi mu mihigo yahizwe iri mu kigero cyiza, gahunda y’ Isaha y’ Imihigo “Umuhigo ku wundi” izafasha mu rwego rwo gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ingamba zigamije kwihihutisha imiihigo ikiri imbogamizi, kandi ni gahunda ishyirwamo imbaraga ku nzego zose zifatanya n’akarere mu mihigo.
“ Iyi gahunda twihaye nk’Akarere, izadufasha kugenzura imihigo 105, umwe kuwundi kandi ku gihe, hasesengurwa imbogamizi zihari kugirango hashyirwe mu bikorwa ibyo twiyemeje nk’akarere, inzego zose dufatanya mu kwesa iyi mihigo nk’abakozi b’akarere, imirenge, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bariteguye, aho tuzaganira mu nteko z’abaturage kugirango bakangurirwe gukomeza uruhare rwabo mu bibakorerwa” Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.
Mu igenzura ry’imihigo y’Akarere ya 2023 y'igihembwe cya I 2023 ryakozwe n' itsinda ry' Intara y’Iburengerazuba riheruka mu kwezi kwa 01, ryagaragaje ko imihigo y’ Akarere ka Rubavu ari kamwe mu turere tw'intara duhagaze neza ndetse gatanga icyizere mu kwesa imihigo ariko ko hakwiye gukomeza kuyishyiramo imbaraga bafatanya n’abafatanyabikorwa ndetse nabo bagakora nk'abari mu mihigo. hasabwe ko kandi bakomeza gukorana byahafi kugirango n’indi isaba ingengo y’imali iri hejuru yateguwe habeho ubushishozi mu ishyirwamubikorwa ryayo hirindwa ko yadindira kubera igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ndetse n’abaturage muri rusange.
Mu karere ka rubavu, hari kubakwa imishinga migari y’iterambere irimo isoko rya kijyambere rya Gisenyi, imirimo yo kubaka umuhanda mushya wa kaburimbo Buhuru-Rugerero, Umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, mu murenge wa Rugerero, hari kandi ibiraro byo mu kirere byorohereje ubuhahirane mu baturege b'imirenge ya Kanama na Rugerero, iyubakwa ry' Umurenge wa Nyakiliba ugeze kuri 99.1% bivuze ko wo n'Icyambu cya Rubavu kigeze kuri 78% n’ibindi bitandukanye, biteganyijwe kurangira ndetse bigatahwa ku mugaragaro muri uyu mwaka w’ingengo y’imali ya 2022-2023.