RUBAVU: JENOSIDE YISHE ABANTU ARIKO NTIYASIBANGANYA AMATEKA YABO-UMUYOBOZI W’AKARERE KA RUBAVU MULINDWA PROSPER
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu, abayobozi n’abaturage bongeye kwibuka no guha icyubahiro imiryango yazimye burundu, basaba ko amateka yayo yakomeza kubungabungwa no kwigishwa ibisekuru bizaza.
Me. NTAGENGWA Vital watanze ikiganiro ku mateka y’itegurwa rya Jenoside yavuze ko kubura ubumwe n’indangagaciro ari bimwe mu byagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakomeje asaba abitabiriye iki gikorwa gukomeza kuzirikana imiryango yazimye burundu.
Yagize ati: “Kubura ubumwe n’indangagaciro ni bimwe mu byakoze ku Rwanda bikarugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi yamaze imyaka myinshi itegurwa. Yagaragaje ko kwibuka imiryango yazimye bikwiye kuguma mu mitima y’abarokotse ahubwo bagakomeza urugendo rwo kwibohora bagamije iterambere.” Yongeyeho ati “Jenoside yateguwe yari igamije gutsemba Abatutsi burundu, ni yo mpamvu hari imiryango yazimye yose, ari nayo mpamvu izibukwa iteka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, MULINDWA Prosper, yagaragaje ko Jenoside yakorewe abatutsi yishe abantu ariko itabashije gusibanganya agaciro n’amateka yabo asaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.
Yagize ati: “Abanyarwanda twese turabyibuka kandi n’ibisekuru bizaza bizahora bibyibuka. Jenoside yabambuye ubuzima, ariko ntiyasibanganyije agaciro kabo n’amateka yabo. Urubyiruko rwacu, u Rwanda rurabakeneye mu kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside. tuzirikane ko nta ngengabitekerezo ntoya ibaho.”
Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa, hibukijwe ko imiryango yazimye ari ikimenyetso gikomeye cy’umugambi wa Jenoside, n’ubwo ibyo byabaye iyo miryango ntizazima mu mitima y’Abanyarwanda.