RUBAVU: MINISITIRI MARIZAMUNDA YASABYE URUBYIRUKO GUHANGANA N'ABAKORESHA IKORANABUHANGA BAGAPFOBYA JENOSIDE

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w'1994, mu murenge wa Nyundo no mu nkengero zaho, Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda yahumurije abarokotse abasaba gukomera no kwihangana. Yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu bwita ku barokotse Jenoside abereka ko Igihugu kibakunda asaba gukomeza kwitandukanya n'umwanzi washaka kugambanira u Rwanda n'Abanyarwanda binyuze mu ikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi ku Nyundo no mu nkengero zaho aho yagize ati "Ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe ndetse ishyirwa mu bikorwa, n'ubu igikwirakwizwa n’abayambutsa imipaka binyuze mu ikoranabuhanga. Dufite icyizere ku rubyiruko rw’u Rwanda ko ruzatanga umusanzu ukomeye mu kuyirwanya bakoresheje ubushobozi Igihugu cyabahaye".

Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana no gushima ubwitange n'ubutwari byaranze ingabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi zikubaka umusingi w'ubumwe bw'Abanyarwanda. Yagize ati "Kwibuka ni umwanya wo kuzirikana ubutwari n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ati “Kwibuka ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukibuka kandi tukamagana politiki mbi yashyize imbere ivangura n'amacakubiri byavuyemo kwikora mu nda Igihugu kigatakaza abarenga miliyoni bazira gusa uko baremwe. Kwibuka kandi ni umwanya wo kuzirikana no gushima ubwitange n'ubutwari bwaranze ingabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi zikubaka umusingi w'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ni umwanya wo kuzirikana ubutwari n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda turangajwe imbere n'Ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho twahisemo kubana nk'abavandimwe tukaba umwe, kureba kure, kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese. Kwibuka ni ngombwa kuko biduha imbaraga zo kwiyubaka no kurwanya abapfobya Jenoside n'abagoreka amateka yayo nkana kubera uruhare bo n'ababashyigikiye bayigizemo”.

Abanyarwanda twanze kuzima, turiho kandi tuzabaho kuko ni uburenganzira bwacu, tugomba kwigenera uko tubaho kandi ntawe tugomba kubisaba. Aya mateka mabi ni ayacu, tuzahora tuyibuka kandi twiyemeje ko atazongera kuba ukundi. Abanyarwanda tuzi neza icyo dushaka niyo mpamvu tugomba gushyira imbere ndi Umunyarwanda, tugashimangira ubumwe n'ubudaheranwa byacu tukamaganira kure kandi tukarwanya abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n'ababashyigikiye aho bari hose. Tukanabibutsa ko ubumwe bwacu ari imbaraga zikomeye kandi zitisukirwa. Imbaraga, ubushobozi n'ubushake byakoreshejwe mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi byikubye inshuro nyinshi aho mwiboneye ko ibyo bari batekereje byabapfubanye.

Back