RUBAVU: UBUYOBOZI BWATANGIJE ICYUMWERU CYAHARIWE KWITA KU BUZIMA BW’UMWANA N’UMUBYEYI NO KURWANYA IGWINGIRA MU BANA BATO.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2025, mu Murenge wa Rugerero habereye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi no kurwanya igwingira mu bana, hanakorwa ubukangurambaga bwo kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura ku bagore gifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Hehe n’Igwingira: Twite ku buzima bw’umubyeyi, umwana n’umwangavu”. Mu gutangiza iki cyumweru kandi ubuyobozi bwafatanyije n’ibitaro bya Gisenyi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Iki gikorwa cyaranzwe no gutanga ibini by’inzoka ku bantu bakuru, vitamin A ku bana, gukingira abana bacikanwe no gukora ubukangurambaga ku kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ku bagore.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Ishimwe Pacifique watangije iki cyumweru yatanze ubutumwa butandukanye bukubiyemo ubwo kwita ku buzima bw’umwana kuva umubyeyi agisama, aho yagize ati‘‘Turashaka ko ababyeyi bazajya bamenya ko bagomba kwita ku buzima bw’umwana kuva bagisama, kuko niho ubuzima bw’umwana butangirira, mugapimisha inda inshuro 8 zagenwe, mugafata kandi mugaha abana indyo yuzuye, mukaboneza urubyaro, mukingiza abana inking zose, ndetse bita ku isuku no kwirinda inzoka zo mu nda.” Yongeye kwibutsa abagabo ko badakwiye kwihunza ubuzima bw’umugore cyane cyane utwite kuko aba agomba kwitabwaho kugirango azabyare umwana umeze neza.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Dr. Oreste Tuganeyezu yashimye abajyanama b’ubuzima uruhare bagira mu kwita ku buzima bw’umuryango cyane cyane abagore batwite babagira inama ku buryo bwo kwita ku mwana batwite, gupimisha inda inshuro 8kugeza umugore abyaye, Gufata indyo yuzuye no kubashishikariza kugira isuku. Yasabye abagabo kwirinda ubuvuzi bwa magendu ahubwo bita ku ngo zabo no kwita ku muryango bagana ibigo nderabuzima igihe bagize ikibazo mu muryango no kuba nyambere mu kurwanya igwingira mu miryango yabo. Yagize ati ‘‘Turasba kandi abagabo kwita ku buzima bw’umuryango cyane cyane umugore utwite n’umwana barwanya igwingira n’imirire mibi, kandi bakirinda kujya mu buvuzi bwa Magendu kuko ibigo nderabuzima byabegerejwe”.
Biteganyijwe ko muri iki cyumweru kizarangira kuwa 18 Mutarama 2025 hazakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo; Gutanga ibinini by’inzoga ku bana no ku bakuru, gukora ubukangurambaga bwo kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ku bagore n’abakobwa, ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu muryango, kwita ku isuku no gukingira abana bakwicanwe n’inkingo.