RUBAVU: Umurenge wa Rubavu, wegukanye igihembo cy’imodoka mu marushanwa y’ubukanguramba ku isuku n’umutekano.

Minisitiri w'umutekano Alfred Gasana, akaba n'Umushyitsi mukuru yifatanyije n'abaturage b'Akarere muri Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu ahasorejwe ku rwego rw'Intara amarushanwa y'Ubukangurambaga ku Isuku, umutekano no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'Abana yari yaratangijwe kubufatanye na Police y'u Rwanda, NCDA, uturere n'abandi mu nzego zitandukanye.

Kuri nuyu wa gatanu tariki nya 7 kamena nibwo mu Karere ka Rubavu hasorejwe amarushanwa ku kwimakaza isuku, umutekano no kurwa imirire mibi mu bana. Muri ibi birori, Umurenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu, washyikirijwe Imodoka y'agaciro ka million 26 watsindiye muri aya marushanwa nk'igihembo gikuru cyahatanirwaga n'utundi turere naho imirenge n'utugari yabaye iyambKuri nuyu wa gatanu tariki nya 7 kamena nibwo mu Karere ka Rubavu hasorejwe amarushanwa ku kwimakaza isuku, umutekano no kurwa imirire mibi mu bana.

Ni amarushanwa yateguwe na Polisi y’Igihugu kubufatanye n’ikigo mbonezamikurire yo kwita ku mirire myiza ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, binyuze mu bikorwa by’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police by’umwaka wa 2022, byakozwe mu kwezi k’ukuboza 2022.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu buvuga ko kuba aka gace gakunze kugaragaramo abakunze guhungabanya umutekano w’abantu n’ibintu ndetse habarizwa abajura n’abagizi ba nabi ari byo byatumye bakora cyane bafatanyije n’abaturage bakaba bamaze guhashya aba bashaka kurya ibyo batakoreye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge Harerimana Blaise avuga ko insoreresore zikora ibi korwa by’urugomo zitazihanganirwa na gato muri uyu Murenge.

CP Bruce Munyambo ukuriye ibikorwa bya ‘Community policing’ muri Polisi y’Igihugu, na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu Alfred Gasana, basabye abahawe ibihembo kubisigasira ndetse bakita ku kwicungira umutekano no kwita ku isuku kuko aho byombi bitari iterambere ridashoboka.

Muri aya marushanwa kandi hahembwe Imirenge 7 yahize indi mu mu ntara y’iburengerazuba, aho buri Murenge wahawe Moto ifite agaciro ka miliyoni 1,6Rwf ndetse hahebwa n’utugali twahize butundi aho buri kagali kahawe miliyoni 1.000.000.

Back