RUBAVU: UMURENGE WABAYE INDASHYIKIRWA WAHAWE MOTO NK’IGIHEMBO KURI UYU MUNSI W’ UMUGANURA.

Buri wa Gatanu w’  icyumweru cya mbere cy’ ukwezi kwa Kanama buri mwaka, mu Rwanda hizihizwa umunsi w’ Umuganura.  Mu karere ka Rubavu, uyu munsi w’ Umuganura  wizihirijwe mu mudugudu wa Nyabagobe, mu kagari ka Nengo,  umurenge wa Gisenyi, ahabereye igikorwa cyo kumurika ibihingwa bifite intungamubiri no kuganuza abatarahiriwe n’ibihe.

Muri ibi birori kandi habaye igikorwa cyo gushimira Umurenge wa Gisenyi wabaye indashyikirwa mu bikorwa by’ isuku n’umutekano, aho wahembwe moto nshyashya izajya ibafasha gukurikirana ibyo bikorwa mu Murenge.

Guverineri w’ Intara y’ Uburengerazuba Dushimimana Lambert mu ijambo rye, yabanje gushimira abaturage uruhare bagize mu matora y’ Umukuru w’Igihugu n’ ay’ Abadepite yabaye mu kwezi gushize, aho yavuze ko imibare yatanzwe yagaragaje ko abaturage ba Rubavu bitwaye neza kandi bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi.

Ku bijyanye n’ uyu munsi w’ Umuganura, yagize ati:” Umuganura ni ugusangira ibyo twagezweho. Kera twaganuraga ibyo twahinze, ariko uyu munsi turaganura ibyo twagezeho birimo n’ ubukerarugendo bukomeje gutera imbere muri aka karere, nitwe tugomba guharanira ko ibi byiza byose tubigeraho kandi nitwe tugomba kubigiramo uruhare”.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti: Umuganura Isooko y’ ubumwe n’ ishingiro ryo kwigira, Guverineri yagize ati: “Umuganura utubere isoko yo kwigira, tuganure dushyigikira na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, umwana agomba kwitabwaho kuko niwe muyobozi w’ ejo. Kugira ngo ashobore kwita ku masomo ye, agomba kuba yariye kandi ababyeyi nitwe tugomba kubigiramo uruhare”.

Yasabye abaturage ba Gisenyi by’umwihariko aba Nyabagobe, gukomeza kuba Indashyikirwa, gutera imbere mu kwiyubakira umutekano no kwita ku bikorwa by’isuku n’isukura ati: Uyu munsi mwahembwe moto, muharanire ko ejo bundi muzahabwa imodoka. Mugire Umuganura mwiza!

Ni ibirori byashojwe n’ ubusabane abaturage bishimira ibyagezweho basangira ikigori ndetse bacinya n’akadiho nk’uko bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda, ko nyuma y’ ikibindi babyina ikinimba.

Back