RUBAVU: UMUTEKANO N’ISUKU, IBYISHIMIRWA MU MYAKA ISHIZE
Kuri uyu wa 10 Kamena 2024, Umuyobozi w'Akarere Bwana MULINDWA Prosper yafunguye inama mpuzabikorwa y'Akarere ihuje Abayobozi kuva ku bayobozi b'Imidugudu bose kugera ku karere. Iyi nama ihuza abagize inzego zose, abagize Inama Nyanama y'Akarere, abagize Inama y'Umutekano itaguye, Abafatanyabikorwa, haganirwa ku iterambere ry'Akarere, Umutekano ndetse no gukemura ibibazo by'abaturage.
Perezida w'Inama Njyanama, Dr KABANO Ignace ari nawe wari umushyitsi Mukuru, yashimiye aba bayobozi uruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere, ashima kandi ashyigikira imikoranire myiza y'Inzego zose mu gushyigikira imikoranire myiza hagati y'Inzego zose z'Ubuyobozi. Yabasabye gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage, kandi abizeza ko Akarere kazakomeza gukurikirana ibyo bifuje byazabakorerwa.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana NZABONIMPA Deogratias, yeretse abitabiriye iyi nama, ibyagezweho mu myaka 7 ishize mu iterambere ry'Akarere ka Rubavu, mu nkingi zose z'Imiyoborere.
Bwana NZABONIMPA Deogratias atanga ishusho y’ibyagezweho mu myaka 7 ishize mu karere ka Rubavu
Hatanzwe umwanya wo kungurana ibitekerezo, abitabiriye inama ku nzego zose, bishimiye ibyagezweho, ariko nanone batanga ibyifuzo by'ibikorwa bifuza ko bazakorerwa mu iterambere ry'aho batuye, n' abo bahagarariye muri rusange. Biyemeje gusigasira ibyagezweho, kubibungabunga ndetse no kubyongera bashyizemo uruhare rwabo.
Bwana Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, asubiza ibibazo mu nama mpuzabikorwa
Gukangurira abaturage kwicungira umutekano, kugira isuku, kurwanya imirire mibi, ni intego aba bayobozi biyemeje mu byiciro byose.
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere
Mu rwego rwo gushimira abahize abandi mu gukangurira abaturage kwicungira umutekano, kugira uruhare mu isuku n'isukura no kurwanya imirire mibi, hahembwe urugo 1 muri buri murenge rwahize izindi, hahembwe Imidugudu 8 mu karere, itaragaragaramo icyaha muri uyu mwaka, Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba cyahize ibindi mu isuku, amarerero 3 yahize andi mu kwita ku mirire no kurwanya igwingira mu bana, Utugari twahize utundi, kamwe muri buri murenge, hahembwe itorero Inkumburwa ry'Akagari ka Terimbere ryahize andi matorero, mu ndirimbo zimakaza isuku n'isukura n'umuco, Umusizi wahize abandi n'amakipe 3 yambere mu marushanwa y'umupira w' amaguru, aho igihembo nyamukuru ku isuku n'isukura, umutekano no kurwanya igwingira n'imirire mu bana, cyatwawe n'ikipe y'umupira w' amaguru w'Umurenge wa Gisenyi.
Amafoto akurikira agaragaza uko ibihembo byatanzwe ndetse n’uko abitabiriye inama bishimiye ibyagezweho.
Umurenge wa Gisenyi niwo wegukanye igikombe
Abanyagisenyi bishimira igikombe n’ibindi bihembo begukanye
Ingo zahize izindi muri gahunda zose za Leta iwabo.
Biyemeje gukomeza ibikorwa by’isuku, umutekano mu baturage
Aya marushanwa, yakozwe ku bufatanye bw’Akarere n’Ingabo na Polisi, mu kwezi kwahariwe ubukan
gurambaga bw’ubufatanye bw’abaturage, Ingabo na Polisi.