TUBASUBIZE DUKORESHEJE UKURI – MINISITIRI W'UMUTEKANO KU BAKWIRAKWIZA AMAGAMBO Y'URWANGO KU MBUGA NKORANYAMBAGA
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu ubwo yitabiraga inteko y'abaturage, Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta, yasabye abaturage kudaha agaciro abahungabanya igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ahubwo bakabibasubiza bashingiye ku kuri. Yavuze ko mu gihe hari abakwirakwiza amagambo y’urwango n’ibihuha bigamije kwangisha ubuyobozi, buri Munyarwanda akwiye kugira uruhare mu kubagaragariza ukuri ku byiza igihugu kimaze kugeraho n’umutekano gifite.
Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe ku bijyanye na gahunda za Leta no kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko, cyane cyane ibijyanye no kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Minisitiri w’Umutekano yavuze ko kwambuka imipaka mu buryo butemewe bigira ingaruka mbi ku Gihugu, birimo kudindiza iterambere, gucika ku misoro yagakwiye kwinjira mu isanduku ya Leta, no guteza umutekano muke. Yasabye abaturage kugira uruhare mu kubikumira. Yagize ati: “Gukora magendu n’ubucoracora, kunyereza imisoro, gucuruza ibyangiza ubuzima bw’abana b’Abanyarwanda, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibiyifitanye isano, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byose bibangamira ituze rusange, ni bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Igihugu bikadindiza iterambere ry’Abanyarwanda. Buri wese akwiye kugira uruhare mu kubyirinda, ahubwo agaharanira iterambere rirambye rishingiye ku mahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage.”
Yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kurinda umutekano n’imibereho myiza, anabibutsa ko hari abashukwa bakifatanya n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko bikabapfana ubusa. Yagize ati: “Imiryango ifite abantu bayivuyemo bakajya mu mitwe yitwaje intwaro nta mahoro baba bafite, ntibaba bariho neza, ndetse ingaruka zibageraho zirigaragaza. Abagarutse, turabashimira kuko mwagize uruhare mu kubasobanurira ko ibyo bagiyemo atari byo. Hari n’abandi bagaruwe n’ingufu. Abantu muzi bagiye muri Congo baturuka mu miryango yanyu ndetse mukibahuza nabo, mubatumeho batahe, dufatanye guteza imbere igihugu cyacu.”
Yanasabye ko abaturage bafite aho bahurira n’abo bantu, cyane cyane abavugana nabo, babashishikariza gutaha bagasubira mu buzima busanzwe. Ibi bikajyana no gukomeza kwirinda ibikorwa byose bibangamira ituze rusange birimo kwambuka imipaka mu buryo butemewe, gukora magendu n’ubucoracora, kunyereza imisoro, gucuruza ibyangiza ubuzima bw’abana, gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, n’amakimbirane yo mu miryango. Yibukije ko buri Munyarwanda afite inshingano mu kubungabunga umutekano, ituze n’iterambere by’igihugu. Yagaragaje ko nubwo hari bamwe bashukwa bagashorwa mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya u Rwanda, baba baribeshya kuko ntacyo bageraho.
Yavuze ko niba hari abaturage bagihuzwa nabo, babasabe gutaha no kugaruka gukorera igihugu cyababyaye. Minisitiri yanibukije ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amagambo agamije kwangisha abaturage ubuyobozi, abasaba ko bajya basubizwa hashingiwe ku kuri, bababwira ko mu Rwanda hari amahoro n’umutekano byubakiye ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi. Ati: “Twime amatwi abari mu mitwe yitwaje intwaro babinyujije mu buryo butandukanye burimo amaradiyo, televiziyo, YouTube n’ibindi. Aho bishoboka, tujye tubasubiza ku mugaragaro, tubabwira ko mu Rwanda ari amahoro, buri Munyarwanda afite uburenganzira kandi Leta imushyigikiye mu rugendo rw’iterambere.”