Ubuyobozi burakangurira amakamyo agana Umujyi wa Rubavu gukoresha parking ya Rugerero
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’akajagari k’amakamyo agana umujyi wa Rubavu wasangaga aparika aho abonye ,Ubuyobozi bw'Akarere burakangurira ba nyirayo gukoresha Parking yamaze kuzura mu murenge wa Rugerero mu rwego rwo gusigasira umutekano w’imodoka zabo ndetse n’imizigo ziba zikoreye kuko ari yo rukumbi yujuje ibisabwa mu karere.
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yabigarutseho ubwo Ubuyobozi bw’Akarere buri kumwe n’ubw’inzego z’umutekano basuraga iyi parking kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2019 harebwa aho ibikorwa byo kuyuzuza bigeze.
Umuyobozi w’Akarere yagize ati:’’ Turashimira uruhare rw’abikorera kuko mu by’ukuri kutagira aho imodoka nini ziparika mu mujyi wa Rubavu wasangaga biteje akajagari aho zimwe wazisangaga no kuri za sitasiyo za esanse byanashoboraga guteza impamuka. Iyi parikingi ifite ibikenerwa by’ibanze ari nayo mpamvu dusaba abafite amakamyo akorera mu karere kuyigana.’’
Umuyobozi w’Akarere agaragaza ko gukoresha iyi parking biri mu rwego rwo gukomeza guha Serivisi nziza abagana Akarere riko no rugendo rwo gutunganya umujyi ariko no mu kuwagura hamwe no mu guhanga imirimo mishya kuko aha hashyizwe iki gikorwa remezo hari ibindi bitandukanye birahita biza bigisanga birimo nk’amacumbi,amaresitora n’ibindi.
Ku ruhande rwa Kompanyi yubatse iyi parking ya Rugerero igaragaza ko ku ikubitiro ifite ubushobozi bwo kwakira amakamyo manini agera kuri mirongo 50 ariko bakaba baranamaze gutanga ingurane ku butaka bugari bubegereye ku buryo uko iyi gare izagenda yitabirwa n’amakamyo ariko bazagenda bagura kugira ngo bahe services nziza izizabagana zose.