Ubuyobozi bw’Akarere bwasuye uruganda rwa Shema Power Lake Kivu ruzatanga MW56

Mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibibakjorerwa,Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruybavu buri kumwe n’abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye basuye ibikorwa byo kubaka uruganda rwa Shema Power Lake Kivu ruri kubakwa mu Murenge wa Nyamyumba ruzatanga MW 56 ruzikuye muri Gas Methane.

Nk’uko byagarutsweho n’abayobozi batandukanye ngo uru ruganda nirwuzura rwitezweho gukemura ikibazo cy’umuriro muke n’ibura ryawo rya hato na hato.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Rubavu. Butera Laurent yagize ati:  “Mu cyerekezo cy’Igihugu cyo kugeza amashanyarazi ku baturage 100%, uru ruganda ruzadufasha kwihuta cyane ndetse no guhereza abaturage koko wa muriro ufite ingufu zose nkenerwa ku buryo bizahita binagira uruhare mu kwihutisha iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko uyu mushinga wo kuvoma Gaz Methane mu Kivu igatunganywamo amashanyarazi, uzatuma abaturage bose b’Akarere bagerwaho n’amashanyarazi afite ingufu, ukaba ari n’umushinga wahaye abaturage benshi akazi.

Yagize ati “Nkuko biri muri gahunda ya Guveronoma y’u Rwanda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere  tuzasoza muri 2024, mu Karere ka Rubavu dufite icyizere ko abaturage bose bazaba bafite amashyanyarazi afite ingufu zihagije akabafasha mu bikorwa by’iterambere.”

Imibare igaragaza ko 73.4% by’abaturage b’aka karere ari bo bamaze kugezwaho amashanyarazi.

Umushinga wo kubaka Shema Power Lake Kivu  watangijwe tariki ya 03 Ukwakira 2019 biteganijwe ko uzarangira ku ya 31 Ukuboza 2022 utwaye miliyoni 400 z’Amadolari y’Amerika ukazatanga  MW 56.

 

Back