UCURUZA MAGENDU ABA ADINDIZA ITERAMBERE RY'IGIHUGU

Ubwo yifatanyaga n'abaturage b'Umurenge wa Rubavu mu nteko iterana buri wa Kabiri, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba Maj. Gen. Eugene Nkubito yabwiye abatuye umurenge wa Rubavu ko iyo ikintu kitemewe mu Gihugu kiba kitemewe ati “Ikintu kitemewe muri iki Gihugu ntabwo kemewe, kuki ugikora kandi kitemewe, icyo gihe tubisubiramo ko magendu itemewe, tukanabasaba kuyireka, nibyo koko muzi gukora ari nayo mpamvu tubaha umutekano kugirango ubucuruzi bwanyu bugende neza bukorwe mu mutekano usesuye.”

Yavuze ko habaye hari n’abatifuza umutekano ko byaba ari ubwenge buke n’ibidashoboka igihe uri mu Rwanda utifuza umutekano ati “Iyo mukora ibintu twababujije ndetse bitemewe n’amategeko, icyo gihe twubahiriza amategeko kuri uwo wakoze ibinyuranyije nayo tukakubaza icyaguteye gukora ibitemewe”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CP Emmanuel Hatari yavuze ko bitabaho kubona Umunyarwanda urwanya inzego z’umutekano kandi azi neza ko ibyo ari gukora ari ibikorwa bigize ibyaha asaba kubireka, agira ati “Ni ibintu bitabaho aho abayobozi baza gufata abacuruza forode mukaza kubatera amabuye kuri buriya buryo, ntabwo bikwiye kwiyahura utera amabuye inzego z’umutekano. Numutera ibuye azagutera isasu kandi hari imico idakwiriye abanyarwanda b’iki gihe, hari ibihugu bibaho gutyo, ariko mu Rwanda hari ubuyobozi, urugomo rutumvira rugamije ubugizi bwa nabi ntibikwiriye.

Back