Umuganda ngarukakwezi wakozwe hongerwa ubwiza bw’Umujyi wa Rubavu
Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu bazindukiye mu muganda Ngarukakwezi batera ibiti by’imitako mu rwego rwo kongera ubwiza n’uburanga bw’uyu mujyi kugira ngo uruhseho kunogera abawutuye ndetse n’abawugenda.
Nyuma y’uyu muganda witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ndetse n'Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano abawitabiriye basabwe gusigasira ibiti bakomeje guterwa muri uyu mujyi.
Bibukijwe kandi ko Umutekano ariwo shingiro rya byose bikomeje kugerwaho basabwa gukomeza kugira uruhare mu kuwubumbatira birinda bakumira uwo ari we wese washaka kuwuhungabanya ndetse n’ibindi birimo amakimbirane, ibiyobyabwenge banatangira amakuru ku gihe .
Basabwe kandi ubufatanye mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurwanya ubucuruzi bw'akajagari, Kwita no Kurinda abafite ubumuga, Kurangwa n'isuku, Kwitabira gahunda y'Intore mu biruhuko ndetse no guharanira kudasubira inyuma mu kurwanya ruswa n'akarengane nyuma yo gutwara igikombe mu Ntara.