WASAC yijeje ko abatuye Rubavu bazaba bafite amazi ahagije bitarenze Gicurasi 2020

Umuyobozi mukuru wa  WASAC Eng Muzola Aime yijeje ko imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ndetse n’iyo gusana Gihira ya I iramutse ikozwe neza mu gihe giteganijwe abatuye Umujyi wa Rubavu baca ukubiri n’ibibazo by’amazi adahagije muri Gicurasi 2020.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2020 ubwo yasuraga izi nganga z’amazi ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ndetse n'Ubuyobozi bw'inzego z'umutekanomu rwego rwo kureba aho imirimo igeze.

Yagize ati: ‘’Ingengabihe twihaye igaragaza ko uruganda rwa Gihira ya II rugomba kuba rwuzuye mu mpera z’ukuboza 2019 rugatangira gutanga amazi mu gihe hazaba harimo gusanwa uruganda rwa Gihira ya I narwo rugomba kuba rurangiye muri Gicurasi 2020.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yongeraho ko uretse kuzuza izi nganda hari na gahunda yo gusana kuvugurura no kongera imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Rubavu ku birometero bisaga 100 ku buryo hizewe ko nyuma yo kurangira kw’iyi mirimo nta muturage wo mu mujyi wa Rubavu uzongera gutaka amazi make.

Nyuma yo kureba uko imirmo irimo gukorwa rwiyemezamirimo yasabwe kongera ibikoresho n'abakozi ndetse byanashoboka hagatangirwa gahunda yo gukora amanywa n’ijoro kugira ngo imirimo izarangirire igihe giteganijwe.

Uru ruganda rwa Gihira II nirumara kuzura ruzatanga amazi angana na Metero kipe 15 000 aho ruzunganirwa n'urwari rusanzwe nyuma yo kurusana narwo rukazava kuri Metero kibe 8 000 rwatangaga rukagera ku 10 000.

Back